00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murumuna wa Chameleone arashinjwa ubuhehesi mu rugo rwa Rabadaba

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 27 April 2014 saa 01:16
Yasuwe :

Umusore uzwi ku izina rya AK 47 akaba na murumuna wa Chameleone mu minsi yashize we na mukuru we bagiye gutaramira mu Bushinwa ari naho bavuye berekeza mu Bwongereza. Uyu muhanzi ageze muri iki gihugu ngo nibwo yaba yaraciye inyuma mugenzi we Rabadaba. Ikinyamakuru BigEye cyandkikirwa mu gihugu cya Uganda, cyatangaje ko gifite amakuru afitiwe gihamya avuga ko uyu musore AK 47 akigera mu Bwongereza yagiranye ibihe byiza n’abagore batandukanye bari baje kwifatanya nabo mu gitaramo bakoreye mu (…)

Umusore uzwi ku izina rya AK 47 akaba na murumuna wa Chameleone mu minsi yashize we na mukuru we bagiye gutaramira mu Bushinwa ari naho bavuye berekeza mu Bwongereza. Uyu muhanzi ageze muri iki gihugu ngo nibwo yaba yaraciye inyuma mugenzi we Rabadaba.

Chameleone n'ikipe bajyanye mu Bushinwa. Uwo wambaye ingofero y'umutuku uri inyuma ni we AK 47 murumuna w'uyu muhanzi.

Ikinyamakuru BigEye cyandkikirwa mu gihugu cya Uganda, cyatangaje ko gifite amakuru afitiwe gihamya avuga ko uyu musore AK 47 akigera mu Bwongereza yagiranye ibihe byiza n’abagore batandukanye bari baje kwifatanya nabo mu gitaramo bakoreye mu mujyi wa Birmingham.

Umwe mu bagore uyu musore yagiranye nabo ibihe byiza kugeza ubwo banaryamana, ni Sheila Ferguson, umugore w’umuhanzi Rabadaba.

Nyuma yo kwishimisha ndetse bakanararana, ngo Rabadaba yamenye iyi nkuru y’uko mugenzi we AK47 yamuciye inyuma biramubabaza cyane kugeza ubwo yandikiye ubutumwa bugufi Sheilla amusaba kwisubiraho byakwanga agashaka undi bakomezanya urugendo rw’urukundo.

Chameleone we yajyanye n'umugore we Daniella

AK 47 kubera uburyo yari yitaye cyane ku mugore wa Rabadaba ngo byamuviriyemo kurata kimwe mu bitaramo we na mukuru we bise TUBONGE yagombaga kuririmbamo i London mu mpera z’icyumweru gishize.

Nubwo Rabadaba nta kintu arabivugaho mu itangazamakuru ryo muri Uganda, uyu mubano wavutse hagati ya AK 47 na Sheilla, ushobora gukurura umwuka mubi hagati y’aba bahanzi bombi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages