Mu ijoro ryo ku Cyumweru Chameleone yakubise Dj Roja wo Club Venom amuziza kuba yaranze gucuranga indirimbo ze, murumuna w’uyu muhanzi yamwandagaje aho yavuze ko akwiye gukora ibihangano byiza akareka kubitamika abafana ku ngufu.
Chameleone na Dj Roja barwaniye muri Club Venom ahanini bitewe na bamwe mu basore bari baherekeje uyu muhanzi muri aka kabyiniro.
AK47 murumuna wa Chameleone, akimara kubona ko benshi mu Banya-Uganda badashyigikiye na gato mukuru we wafashe mu mashati Dj Roja ku bwo kuba yaranze gucuranga indirimbo ze, yunze mu ryabo asaba mukuru we gusaba imbabazi no gucika ku muco wo gusuzugura abamuteje imbere.
Abinyujije kuri Facebook, AK47 yasabye mukuru we guca bugufi imbere y’aba Djs n’abandi bose bagiye bamuteza imbere akirinda guhora yumva ko indirimbo ze ari zo zigomba gucurangwa mbere y’izindi zose.
Ati “Ndashimangira ko nta mu Dj ukwiye gusuzugurwa kandi ibi ndabibwira abahanzi bose bagenzi banjye. Aba Djs ntabwo ari ibikoresho twifashisha ngo bakore ibyo twebwe twifuza, ahubwo bagomba gukora ibyo abafana bashaka”
Akomeza agira ati “Ntabwo ndabonaho umu Dj mu buzima bwanjye wanga gucuranga indirimbo nziza, nzi neza ko umu Dj wese yanga indirimbo mbi. Nta muhanzi wagakwiye kurakazwa n’uko Dj yanze gucuranga indirimbo ye mbi. Niba uri umuhanzi ushaka ko bacuranga indirimbo zawe, jya muri studio ukore indirimbo nziza nta kabuza Dj azazicuranga.”
Uyu murumuna wa Chameleone wafashije rubanda gucisha bugufi uyu muhanzi, bahoze bakorana bya hafi ndetse amuherekeza mu bitaramo byose yatumirwagamo hanze ya Uganda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka baje gushwana bapfa abagore ndetse nyuma yaho ntibongeye kurebana irihumye.


















TANGA IGITEKEREZO