00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murumuna wa Kim Kardashian yarwaye indege kubera Chris Brown

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 2 October 2014 saa 05:15
Yasuwe :

Kendall Jenner, murumuna wa Kim Kardashian afite uburwayi benshi mu Rwanda bita ‘indege’ kubera umuhanzi Chris Brown bari bamaze iminsi basohokana.
Ikinyamakuru US Weeekly gitangaza ko gifite gihamya y’uko uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko asigaye ashikagurika ndetse akifuza guhora iruhande rwa Chris Brown gusa ngo umuryango we ntushaka ko agirana umubano na muto n’uyu musore.
Kendall Jenner ni umwe mu bakobwa basohokanaga cyane na Chris Brown ubwo yari amaze gufungurwa muri Kamena 2014 (…)

Kendall Jenner, murumuna wa Kim Kardashian afite uburwayi benshi mu Rwanda bita ‘indege’ kubera umuhanzi Chris Brown bari bamaze iminsi basohokana.

Ikinyamakuru US Weeekly gitangaza ko gifite gihamya y’uko uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko asigaye ashikagurika ndetse akifuza guhora iruhande rwa Chris Brown gusa ngo umuryango we ntushaka ko agirana umubano na muto n’uyu musore.

Umunyamideli Kendall yarwaye indege kubera Chris Brown

Kendall Jenner ni umwe mu bakobwa basohokanaga cyane na Chris Brown ubwo yari amaze gufungurwa muri Kamena 2014 kubera icyaha yakoze muri 2009 akubita Rihanna yanahabwa igihano nsimburagifungo ntacyubahirize n’indi myitwarire benshi bikomaga.

Chris Brown na Karrueche bakundana

Yirengagije ko Chris Brown akundana na Karrueche Tran, Kendall asigaye yitwara nk’aho ari we mukunzi we ndetse ngo ni kenshi amusura mu rugo iwe agataha mu rukerera cyangwa akararayo ntacyo yishisha.

Kendall Jenner, Trey Songz, Chris Brown na Kylie Jenner muri Nyakanga 2014

Kylie w’imyaka 17 y’amavuko akaba murumuna wa Kendall Jenner, na we asigaye afitanye umubano na Tyga uherutse gutandukana n’umukunzi we Blac Chyna. Kris Jenner, nyina w’aba bakobwa ngo ntashaka kumva ko bakundana n’aba basore dore ko abafata nk’ibirara ruharwa.

Aba bakobwa bagiranye ibihe byiza na Chris amaze gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages