Kendall Jenner, murumuna wa Kim Kardashian afite uburwayi benshi mu Rwanda bita ‘indege’ kubera umuhanzi Chris Brown bari bamaze iminsi basohokana.
Ikinyamakuru US Weeekly gitangaza ko gifite gihamya y’uko uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko asigaye ashikagurika ndetse akifuza guhora iruhande rwa Chris Brown gusa ngo umuryango we ntushaka ko agirana umubano na muto n’uyu musore.
Kendall Jenner ni umwe mu bakobwa basohokanaga cyane na Chris Brown ubwo yari amaze gufungurwa muri Kamena 2014 kubera icyaha yakoze muri 2009 akubita Rihanna yanahabwa igihano nsimburagifungo ntacyubahirize n’indi myitwarire benshi bikomaga.
Yirengagije ko Chris Brown akundana na Karrueche Tran, Kendall asigaye yitwara nk’aho ari we mukunzi we ndetse ngo ni kenshi amusura mu rugo iwe agataha mu rukerera cyangwa akararayo ntacyo yishisha.
Kylie w’imyaka 17 y’amavuko akaba murumuna wa Kendall Jenner, na we asigaye afitanye umubano na Tyga uherutse gutandukana n’umukunzi we Blac Chyna. Kris Jenner, nyina w’aba bakobwa ngo ntashaka kumva ko bakundana n’aba basore dore ko abafata nk’ibirara ruharwa.



















TANGA IGITEKEREZO