00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutoni Fille aritegura kwibaruka

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 January 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Umuhanzi Mutoni Fille ukomoka muri Uganda wamenyekanye mu Rwanda ubwo yaririmbanaga na Bruce Melody afite ibyishimo bikomeye ku bwo kuba atwite.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, Fille n’umukunzi we MC Kats biteguye kwakira umuntu mushya mu gihe cya vuba dore ko uyu mukobwa yatangiye kwambara imyenda y’abagore batwite atacyikoza amapantaro nka mbere ndetse ngo arabyishimiye cyane.
Fille yagize ati, “Nguwe neza n’imyambarire yanjye ntabwo nitaye uko imeze niba inyegereye cyangwa indekuye (…)

Umuhanzi Mutoni Fille ukomoka muri Uganda wamenyekanye mu Rwanda ubwo yaririmbanaga na Bruce Melody afite ibyishimo bikomeye ku bwo kuba atwite.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, Fille n’umukunzi we MC Kats biteguye kwakira umuntu mushya mu gihe cya vuba dore ko uyu mukobwa yatangiye kwambara imyenda y’abagore batwite atacyikoza amapantaro nka mbere ndetse ngo arabyishimiye cyane.

Fille yagize ati, “Nguwe neza n’imyambarire yanjye ntabwo nitaye uko imeze niba inyegereye cyangwa indekuye icyangombwa ni uko njyewe bimpaye umutuzo nifuza. Ngomba kuba uwo ndi we sinkwiriye kwigira undi muntu ntari we”.

Ibi by’uko uyu muhanzi atwite bitangajwe nyuma y’igihe Fille yeretse umuryango we utuye muri Busega umukunzi we MC Kats bakamwishimira ndetse bakabaha n’imigisha ya kibyeyi.

Igitangaje cyane kuri aba babiri bakundana ni uko uyu mwana bagiye kwibaruka ari imfura kuri Fille, akaba uwa gatandatu kuri MC Kats kuko asanzwe afite abana batatu b’abahungu n’abakobwa babiri.

Ngo Fille yishimiye cyane kuba atwite ndetse bikaba nta pfunwe bimuteye nubwo atarashinga urugo.

Inshuti ze za hafi zihamya ko mu byo uyu mukobwa yatwitiye harimo imyembe dore ko ari cyo kintu arya kenshi gashoboka.

Fille yakoze indirimbo nka Where’ve u been at, Gat No Money, ndetse na Hallo yakoranye na Bruce Melody mu mwaka ushize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages