00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nameless yateye utwatsi ibinyamakuru bimwaturiraho gatanya

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 November 2014 saa 11:34
Yasuwe :

Umuhanzi wubatse izina muri Kenya no muri Afurika y’Uburasirazuba David Mathenge benshi bazi nka Nameless amaze kubona inkuru zabyutse zicaracara mu binyamakuru zivuga ko yasabye gatanya n’umugore we, yanditse kuri Facebook abinyomoza ndetse avuga ko abanye neza n’umuryango we
Byinshi mu binyamakuru byo muri Kenya, byari byatangaje ko Nameless yasabye iyi gatanya nyuma yo kubona ibisubizo byo kwa muganga byemeza ko umwana wa kabiri w’umukobwa umugore we, umuhanzi Wahu, aherutse kwibaruka (…)

Umuhanzi wubatse izina muri Kenya no muri Afurika y’Uburasirazuba David Mathenge benshi bazi nka Nameless amaze kubona inkuru zabyutse zicaracara mu binyamakuru zivuga ko yasabye gatanya n’umugore we, yanditse kuri Facebook abinyomoza ndetse avuga ko abanye neza n’umuryango we

Byinshi mu binyamakuru byo muri Kenya, byari byatangaje ko Nameless yasabye iyi gatanya nyuma yo kubona ibisubizo byo kwa muganga byemeza ko umwana wa kabiri w’umukobwa umugore we, umuhanzi Wahu, aherutse kwibaruka atari uwe.

Nameless uvugwaho kuba yasabye gutandukana na Wahu yabinyomoje avuga ko bameranye neza.

Radio City 97FM, imwe mu bitangazamakuru byavuze bwa mbere iyi nkuru, yari yavuze ko ababyeyi ba Nameless bamusabye kwihangana ntasende umugore we arabyanga ngo kuko byamweretse ko Wahu nta rukundo amufitemo ndetse ngo yanamenye amakuru y’uko yamucaga inyuma cyane kuva barushinga.

Nyuma y’uko mu bitangazamakuru hakwirakwijwe amagambo avuga ko Nameless yaba agiye gutandukana n’umugore we Wahu, yeruye abyamaganira kure ndetse avuga ko ari ibinyoma.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Faccebook, Nameless yihanangirije abari gukwirakwiza aya magambo ndetse anavuga ko batagomba kumuhimbira ibinyoma bishobora kwangiza isura ye n’umuryango we.

Wahu Kagwi Mathenge n'umwana we Tumiso

Nameless mu magambo menshi asobanura ko ibyo bamuvugaho ari ibinyoma yasoje avuga ko ari umugisha ukomeye kuba afite abana b’abakobwa babiri n’umugore mwiza , yongeraho ko abakunda cyane.

Ni kenshi hakunzwe kuvugwa amagambo asesereza cyangwa aca intege umuryango wa Nameless akabyima amatwi ariko kuri ubu yemeye kugira icyo avuga mu rwego rwo kurengera inyungu ze, umuryango we by’umwihariko abana be nk’uko yabigarutse mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook.

Wahu Kagwi Mathenge

Bivugwa ko amagambo yo gutanduka kwa Nameless n’umugore we yaba yaranditswe kuri blog yuwitwa George Moseti nk’uko Redpepper yabitangaje.

Biteganyijwe ko Nameless nyuma yo kuvugana n’umunyamategeko we ashobora guhita afata icyemezo cyo kujyana George mu nkiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages