Ikinamico ‘Our Lady of Kibeho’ yakozwe na Katori Hall ukomoka Memphis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekanwe bwa mbere i New York ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2014.
Iyi kinamico yari itegerejwe na benshi cyane cyane abayoboke ba Kiliziya Gatorika yatangiye gukinwa mu buryo bw’imbonankubone yerekanirwa mu nzu yitwa The Pershing Square Signature Center mu Mujyi wa New York.
Starla Benford n’abandi bahanga mu gutoranya abakinnyi no kubakinisha imbonankubone nibo bagize uruhare mu gukora ‘Our Lady of Kibeho’.
Nk’uko The NewYork yabitangaje, iyi kinamico ihuza amateka u Rwanda rwanyuzemo n’amabonekerwa nk’uko byagaragaye ubwo bayikinaga.
Aho bakiniye iyi kinamico (scene) hari hakozwe mu buryo basanishaga aho bari bari n’ikigo cy’amashuri Alphonsine yaboneyemo umubyeyi Bikiramariya.
Starla Benford yakinnye ari umubikira w’umuvugabutumwa, Jade Eshete yakinnye ari umukobwa wa gatatu, Danaya Esperanza akina ari umukobwa wa 2, Niles Fitch akina ari Emmanuel, Kambi Gathesha akina ari umuturage wa 1, Brent Jennings akina ari Musenyeri Gahamanyi.
Joaquina Kalukango ni we wakinnye ari umukobwa wabonekewe witwa Marie-Claire Mukangango, Mandi Masden yakinnye ari Anathalie Mukamazimpaka, Owiso Odera akina ari Padiri Tuyishime, Nneka Okafor akina ari Alphonsine Mumureke n’abandi bakinnyi bakomeye bafashije Hall Katori kwereka abari bateraniye muri Signature Center gucengerwa n’uko aya mabonekerwa y’i Kibeho yagenze.
Ikinamico “Our Lady of Kibeho,” igaruka ku mayobera matagatifu yagiye aba kuri banyeshuri bigaga i Kibeho mu ishuri gaturika ryayoborwaga n’ababikira. Nubwo Alphonsine yabonekewe akababwira ko yabonye umubyeyi Bikiramariya abandi bakanga kubyemera byageze igihe bose baramugarukira bemera ibyo yababwiraga dore ko hari n’abandi bagiye babibonesha amaso.
Katori Hall yanditse ‘Hurt Village’, ‘Children of Killers’, agaruka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akomeje kwerekana ko ari indashyikirwa mu bijyanye no gutegura amakinamico asobanura amateka y’ibihugu bitandukanye.
Ibikorwa byagiye bigaragara mu ikinamico “Our Lady of Kibeho” ubwo yerekanwaga bwa mbere, byagaragaje neza ko yateguwe igihe kinini ndetse ikaba yarasobanuriye benshi uko aya mabonekerwa yagenze bakarushaho kumenya u Rwanda.
Ubwo berekanaga bwa mbere iyi kinamico, bagaragaje uburyo Alphonsine yateragiranwe na bagenzi be bamwita umututsi ngo kuko yavugaga ibinyoma ngo kandi abatutsi basanzwe bazwiho kubeshya. Nyuma y’aya mabonekerwa amacakubiri yakomeje kuzamuka mu banyeshuri, igice cy’abahutu cyanga urunuka abatutsi gusa nyuma Bikiramariya yaje kubonekera abandi banyeshuri batari Alphonsine benshi batangira kumugarukira.
Ubuhanga n’ubushishozi ni byo biranga iyi kinamico, yakoze ku mitima ya benshi by’umwihariko abamera Bikira Mariya ndetse bigaragaza uburambe Katori Hall afite mu bijyanye no kugetura amakinamico ndetse n’imyandikire ifite ubusobanuro.
Bamwe mu bagize uruhare mu itunganywa ry’ikinamico Our Lady Of Kibeho harimo Rachel Hauck, Emily Rebholz(guhitiramo abakinnyi imyambaro), Ben Stanton(urumuri), Matt Tierney(amajwi), Michael McElroy(umuziki ukoreshwa muri filime), Peter Nigrini, Greg Meeh n’abandi.
Biteganyijwe ko nyuma yo gushyirwa ku mugaragaro igiye kujya yerekanwa mu byumba bitandukanye biberamo amakinamico.


















TANGA IGITEKEREZO