Nicki Minaj umaze igihe kitari gito akorera muri Label ya Young Money Entertainment yagiye ashinjwa kuryamana na Drake ndetse na Lil wayne ariko yeruye avuga ko bitigeze bibaho.
Nicki Minaj w’imyaka 31 ahakana yivuye inyuma ubusambanyi bumukekwaho n’aba basore bombi nk’uko dailymail yabitangaje.
Ibi yabivugiye mu ndirimbo yasohoye mu ijoro ryo kuwa 28 Ukwakira 2014 ari kumwe na Drake, Lil wayne ndetse na Chrisbrown.
Indirimbo ‘ONLY’ Nicki Minaj yakoze ni imwe mu zigize album ye ya gatatu yitwa ‘Pinkprint’ ateganya kuzashyira ku mugaragaro kuya 15 Ukuboza 2014.
Uretse Nicki Minaj ubihakana, bagezi be bunga mu rye bashimangira ko bafitanye ubucuti budashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose uretse kwamamara mu muziki ku Isi.
Drake w’imyaka 28 yagize ati, “sinigeze ndyamana na Nicki Minaj kuko afite umukunzi, nkunda imiterere ye ku buryo ashwanye n’umukunzi we nafata iya mbere mu kumutereta ariko ntitwigeze turyamana”
Lil Wayne w’imyaka 32, mu ndirimbo yivugaho byinshi yitaka bitandukanye n’abandi gusa ashimangira ko ari inshuti zikomeye we na Nicki Minaj.
Young Money ni Label ikomeye mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ihuriwemo n’ibihangange nka Lil Wayne(wayishinze), Drake, Nicki Minaj, Tyga, The Game, Mack Maine, Jae Millz, Cory Gunz, Lil Twist, Shanell, Birdman, Franckybaby, Aziz Saya n’abandil.


















TANGA IGITEKEREZO