Umuraperikazi ‘Nick Minaj’ yatangaje ko umubano we na Marah Carey utifashe neza ndetse bisa nk’aho nta n’uhari.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa televiziyo ‘Entertainment’ yo muri Amerika ‘Ryan Seacrest’ ari na we ukora ikiganiro kirebana n’amarushanwa ya ‘Amercan Idol’, Nick Minaj yagarutse ku bwumvikane buke afitanye na Mariah Carey, mu gihe yabazwaga niba azongera kuba mu kanama gatanga amanota muri ayo marushanwa.
Nick Minaj yagize ati “Ibaze kuba wakundaga umuntu mu buzima, noneho ejo mwahura ukagira ngo hari inka ye waciye amabere kandi wowe nta kintu ubiziho. Jye mbona ari bwo buryo mbanyeho na Mariah Carey kandi ni ko na mbere byari bimeze, nkibeshya ko jye na we turi inshuti.”
Yakomeje avuga ko yakuyemo isomo rikomeye, atazongera kugenda aziko abantu ari inshuti ze kandi atari ko bimeze, dore ko ngo yabonaga Mariah Carey akomeza kumutera amagambo imbere y’abakunzi babo mu bitaramo bitandukanye, akagira ngo biroroshye kandi umubano wabo warahungabanye.
Ku bijyanye no kugaruka muri ‘American Idol’ nk’umwe mu bagize akanama gatanga amanita, Nick Minaj yavuze ko ari kimwe mu bintu bimushisha, kadni agomba guha agaciro icyatumye aba ari we uhamagarwa, akagirirwa icyizere mu bandi benshi, bityo ntiyaburamo.
Mariah Carey na Nick Minaj bari barakoranye n’indirimbo.
Reba indirimbo ’Up out my face’ bakoranye hano:



















TANGA IGITEKEREZO