Chiedza Hukuimwe w’imyaka 23 yatowe nka Miss Deaf umwaka wa 2017 muri Zimbabwe mu birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Yahigitse abakobwa bagenzi be na bo bafite ubumuga bwo kutumva bagera kuri 13 gusa inkuru y’itorwa ry’uyu Nyampinga yateje impaka kubera ibihembo yagenewe.
All Africa yatangaje ko ari ubwa mbere mu mateka ya Zimbabwe hatowe Nyampinga [mu byiciro byose] akagenerwa igihembo giciriritse mu mateka. Abateguye irushanwa ngo nta bushobozi bari bafite bwo kubona ibihembo bifatika, aya madolari bahembye uwa mbere nayo bayakusanyije muri bake mu bafana bari baje kureba ibirori.
Mu muhango wo gutora Chiedza Hukuimwe ngo abateguye igikorwa batanze itangazo ko ‘bakeneye inkunga y’amafaranga kugira ngo babone igihembo batanga’, bahise batambagiza agaseke mu bafana buri wese atanga uko yifite. Inkunga yose yakusanyijwe yanganaga n’amadolari 26 ari nayo yasaranganyijwe Nyampinga n’ibisonga bye bitatu.
Miss Hukuimwe watowe nk’uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri Zimbabwe yanahise ahabwa itike yo kuzajya guserukira igihugu cye muri Miss Deaf World [irushanwa rizahuza ba Nyampinga bo ku Isi] muri Nyakanga 2017 muri Czech Republic , azanajya muri Afurika y’Epfo muri Miss Deaf Africa.
Uyu mukobwa yagaragiwe na Ruth Mukome w’imyaka 24 wabaye igisonga cya Mbere naho uwitwa Natasha Sibanda agirwa igisonga cya Kabiri. Iri rushanwa ryari rifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Ubwiza bufite ijwi ricecetse”.
Nyuma yo gutorwa, Nyampinga mushya Chiedza Hukuimwe yatangaje[binyuze ku musemuzi we] ko yatunguwe cyane n’ibihembo yagenewe gusa ngo yanyuzwe n’uko yagiriwe icyizere cyo kuzaserukira igihugu cye mu irushanwa rizahuza abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva ku Isi.
Yagize ati “Ndatunguwe cyane ariko ndanishimye, ndashaka gushimira Madeline Yohane wateguye iki gikorwa, yaranyigishije kandi antera imbaraga zo kwiyumvamo ko nzatsinda. Nishimiye ko nzaserukira igihugu cyanjye muri Miss Deaf World kandi nizeye ko nzakora ibishoboka byose ngatsinda.”
Ibirori byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, byabereye ahitwa LongChen Plaza Mall, byari biyobowe n’uwitwa Rebecca Muchenje ukorera Radio ZiFM na mugenzi we John Cole umwe mu babyinnyi bakomeye muri Zimbabwe.



















TANGA IGITEKEREZO