Miss Erika Canella w’imyaka 20 y’amavuko yabwiye kimwe mu binyamakuru byo muri Portugal ko uyu mukinnyi wa Real Madrid aherutse kumwandikira ubwo yari avuye mu kiganiro kuri televiziyo yaho, akamubwira ko ashaka kumubona ndetse yohereza imodoka imukura muri hoteli yari acumbitsemo ngo imumugezeho iwe.
Bumwe mu butumwa Cristiano Ronaldo yandikiye uyu Nyampinga uhiga abandi mu kugira ikibuno cyiza, bwagiraga buti “Urashaka kuza iwanjye? Ndashaka kukubona. Ntuye hafi y’aho uri”.
Miss Bumbum hari aho yamusubije avuga ko bashobora no kuryama bakaruhukana, yanamubwiye ko yahinduje ibijyanye n’isaha yagombaga kurira indege asubira iwabo muri Brazil.
Ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro byo muri Portugal byashyize ahagaragara ubundi butumwa bwinshi bandikiranye ndetse n’amafoto agaragaza uyu mukobwa yinjira mu modoka Cristiano yohereje ngo imutware nyuma yo kumvikana ko yamusura.
Miss Bumbum, Erika Canella, yavuze ko agisohoka ahakorera televiziyo yari yamwakiriye aribwo yabonye ubutumwa bwa mbere buvuye kuri Cristiano, umukobwa na we amwoherereza akamenyetso k’umutima.
Yakomeje agira ati “Mu gitondo yanyiseguyeho ambwira ko yahise asinzira, ambaza niba najya kureba aho atuye. Namusobanuriye ko ngomba gufata indege gusa ndi bugerageze kujya guhinduza isaha ngenderaho. Yambwiye ko biri bumushimishe kumenya, ubwo nanjye njya ku kibuga cy’indege mpinduza gahunda y’urugendo, dukomeza kuvugana.”
Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi mu masaha ya Saa mbiri z’ijoro, Cristiano yamwoherereje imodoka kuri hoteli yari acumbitsemo gusa ntibikunde ko bakomeza kwandikirana kuko telefoni ye yari yagize ikibazo muri iryo joro, nubwo yaje kongera kubasha kuyikoresha.
Yongeyeho ati “Mu modoka twaravuganye, ariko yasaga nk’utameze neza. Yanyitwayeho nabi sinabikunda. Yavuze ko afite izindi nshingano agomba kuzuza muri ako kanya, nanjye mubwira ko ntari umugore w’iminota 15 cyangwa igice cy’isaha, mpita nsubira muri hoteli. Nari kwishimira gusohokana na we gusa nabonaga ashaka kumfata nk’igikoresho.”
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi mu mupira w’amaguru wa none, yamenyekaniye cyane muri Manchester United yo mu Bwongereza, akomereza muri Real Madrid yo muri Espagne yamuguze akayabo ka miliyoni €94, ni nayo akinira muri iki gihe.
Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Cristiano avuzweho kugirana kugirana umubano n’umukobwa uri mu batorewe kugira ikibuno cyiza muri Brazil kuko n’uwitwa Andrea Urach wabaye igisonga cya Miss Bumbum muri 2012, yigeze kuvuga ko baryamanye muri hoteli y’i Madrid ubwo yari agikundana n’umunyamideli Irina Shayk.
Hashize iminsi, uyu rutahizamu agaragaje umukunzi we mushya witwa Georgina Rodriguez usanzwe akora mu iduka ry’imyenda riri mu Mujyi wa Madrid. Mu minsi ishize hari andi makuru yacicikanye avuga ko Cristiano ari kwitegura kwibaruka impanga ku ‘mugore utazwi’.



















TANGA IGITEKEREZO