00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga w’u Bubiligi yazengerejwe n’abasore

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 February 2015 saa 08:29
Yasuwe :

Annelies Törös wabaye Nyampinga w’u Bubiligi umwaka wa 2015 ari mu bibazo bikomeye byo kwakira ubutumwa bugufi butabarika yohererezwa n’abasore bamubwira ko bifuza gukundana na we cyangwa kugirana na we ibihe byiza by’urukundo.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko atangaza ko ahangayitse bikomeye kubera abagabo n’abasore bari kumwereka ko bamwifuza nyuma y’uko mu minsi mike ishize yari yatangaje mu ruhame ko nta musore afite bakundana.
Nk’uko 7sur7 yabitangaje, ku mbuga nkoranyambaga uyu (…)

Annelies Törös wabaye Nyampinga w’u Bubiligi umwaka wa 2015 ari mu bibazo bikomeye byo kwakira ubutumwa bugufi butabarika yohererezwa n’abasore bamubwira ko bifuza gukundana na we cyangwa kugirana na we ibihe byiza by’urukundo.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko atangaza ko ahangayitse bikomeye kubera abagabo n’abasore bari kumwereka ko bamwifuza nyuma y’uko mu minsi mike ishize yari yatangaje mu ruhame ko nta musore afite bakundana.

Nk’uko 7sur7 yabitangaje, ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa akoresha haba Twitter na Facebook, ngo yakira ubutumwa butabarika bw’abagabo bamubwira ko bifuza kuryamana na we abandi bakamubwira ko bifuza gukundana na we. Ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ngo ni abamwoherereza amagambo yuzuyemo ibitutsi bikomeye kubera umujinya baba batewe n’uko atabasubije.

Buri munsi, uyu Nyampinga yakira ubutumwa busaga ijana bumugezaho ibyifuzo bitandukanye by’abagabo. Yagize ati “Buri munsi nakira ubutumwa butabarika kuri Facebook. Ni abagabo n’abasore baba banyifuza. Nsigaye ntinya gufungura konti yanjye ya Facebook”

Mu butumwa buhangayikisha cyane uyu mukobwa cyane ni ubumusaba ko yakwemerera bamwe kuryamana na bo, ubumubwira ko azahabwa amafaranga ashaka yose ariko akemerera abagabo kwidagadurana nab o, abamutuka, abamutera ubwoba n’ibindi.

Annelies Törös asanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Bubiligi , yavutse ku itariki ya 6 Werurwe 1995. Yegukanye ikamba rya Miss Belgique muri Mutarama 2015, ni na we uzahagararira iki gihugu muri Miss Universe 2015.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages