Nyampinga w’igihugu cya Honduras umwaka wa 2014, Maria Jose Alvarado w’imyaka 19 yasanzwe mu nzu yapfuye.
Nk’uko BBC ibitangaza, umurambo wa Miss Maria Jose Alvarado wari kumwe n’uwa mukuru we witwa Sofia Trinidad w’imyaka 23 y’amavuko, bombi bakaba barishwe n’abantu bataramenyekana neza gusa iperereza ryatangiye gukorwa.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo aba bakobwa bombi baburiwe irengero. Baheruka kugaragara ari bazima ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014 ubwo bari bavuye mu birori kwishimana na bagenzi babo mu gace kitwa Santa Barbara.
Nyakwigendera Maria Jose Alvarado ni we wagombaga kuzahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Miss World 2015 agomba kubera i London mu Bwongereza.
Abatangiye gukorwaho iperereza ni abantu bane barimo umukunzi Maria Jose Alvarado n’abandi batatu bakekwaho gucura umugambi wo kwivugana aba bakobwa bombi.
Leandro Osorio, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza yemeje ko imirambo ibiri y’abakobwa yabonwe mu gace ka Cablotales bugufi y’umugezi wa Aguagua River, ari Maria Jose Alvarado na mukuru we bari bamaze igihe baburiwe irengero.
Muri Repubulika ya Honduras hasanzwe havugwa ubwicanyi bukomeye cyane. Raporo ya Loni igaragaza ko abantu 90.4 mu baturage 100,000 b’iki gihugu bishwa buri mwaka.
Repubulika ya Honduras iherereye muri Amerika yo hagati, ihana imbibe n’inyanja ya Caraïbes(mu Majyaruguru), Guatemala(mu Burengerazuba) n’ikigobe cya Fonseca, Salvador na Nicaragua. Iki gihugu kiyobowe na Perezida Juan Orlando Hernández.



















TANGA IGITEKEREZO