Ku rutonde rw’abashakishwa na FBI, hongereweho ‘Joanne Chesimard’ uzwi ku izina rya ‘Assat Shakur’ akaba mushiki w’umugabo wa nyina w’umuraperi nyakwigendera 2Pac Amaru Shakur, ubaye umugore wa mbere muri 25 bakekwaho iterabwoba.
FBI yatangaje ko kuwa kane w’icyumweru gishize aribwo yongeyeho Joanne ‘Assat Shakur’ Chesimard kuri uru rutonde rw’abahntu 25 bahigwa bukware n’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ko ashinjwa kwivugana umupolisi ku itariki ya 2 Gicurasi 1973 i New Jersey, ubwo yari umwe mu bari bagize umutwe w’abirabura witwazaga intwaro baharanira uburenganzira bwabo mu myaka ya za ‘70.
Kubera gukekwaho icyo cyaha, Assat Shakur yarahunze ariko aza gutabwa muri yombi mu w’1977 arafungwa, aza kongera gutoroka gereza nyuma y’imyaka ibiri, aho yaje kuvumburwa muri Cuba mu w’1984, ndetse n’ubu FBI ikaba ihamya ko ari ho agiherereye.
Joanne ‘Assat Shakur’ Chesimard abaye umunyamerika wa kabiri ushyizwe ku rutonde rwa 25 bahigwa bukware na FBI, ikaba yemeye guha akayabo ka miliyoni imwe y’amadolari umuntu wese watangaza aho aherereye, ndetse n’ubuyobozi bwa New Jersey bwemera indi miliyoni y’amadolari y’agahimbazamusyi, bityo biba igihembo cya miliyoni 2 z’amadolari ya Amerika.
FBI ivuga ko umubare utabarika w’abanyamerika bashakishwa n’ubuyobozi babonye ubuhungiro mu birwa bya Caraibe.



















TANGA IGITEKEREZO