Iris Mittenaere asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa umwaka wa 2015, abaye umukobwa wa kabiri ukomoka muri iki gihugu ugizwe Miss Universe nyuma y’imyaka 63 ishize kuko Christiane Martel yaherukaga gutorwa mu 1953 ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri.

Ibirori byo gutora Miss Universe byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Manila ahari hateraniye abantu babarirwa mu bihumbi 20. Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya 64 kuko ryatangijwe mu 1952.

Mbere gato yo gutorwa Miss Iris Mittenaere ukomoka mu Mujyi wa Lille mu Majyaruguru y’u Bufaransa yabwiye Steve Harvey wayoboye ibi birori ko yifuza kuboneka mu bakobwa batatu ba mbere, kuri we yumvaga ari intsinzi ikomeye. Yasutse amarira ubwo bahamagaraga izina rye ko abaye Nyampinga w’Isi.

Miss Haiti, Raquel Pelissier w’imyaka 25 ari mu barokotse umutingito ukomeye washegeshe iki gihugu mu mwaka wa 2010 abarenga ibihumbi 300 bakabura ubuzima. Uyu yagizwe igisonga cya mbere mu gihe Miss Colombia w’imyaka 23, Andrea Tovar, yabaye igisonga cya kabiri.

Steve Harvey wayoboye Miss Universe umwaka ushize akibeshya agatangaza ko Umunya-Colombia yegukanye ikamba nyamara atari we watsinze, ni na we wayoboye iby’uyu mwaka.

Miss Universe 2015 yabaye kuwa 20 Ukuboza 2015 i Las Vegas, icyo gihe irushanwa ryakurikiwe n’umwuka mubi hagati y’abantu bo muri Colombia n’uyu munyamakuru wabashituye ababeshya ko igihugu cyabo cyatsinze kandi atari byo.

Icyo gihe Ariadna n’igihugu cye cya Colombia bakoze ibirori by’iminota mike kuko Steve Harvey yahise yivuguruza avuga ko yibeshye ikamba ari irya Nyampinga wa Philippines naho Miss Colombia aba igisonga cya mbere.

Mbere yo gutangaza ko Iris Mittenaere ari we Miss Universe, Steve Harvey yavuze ati “Uyu ni Steve Harvey, nabibonye neza.” Yongeye gusetsa abantu abibutsa uko byamugendekeye umwaka ushize yibeshya ku bakobwa akabusanya mu kuvuga uwatsinze.

Iris Mittenaere wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi 2016
Iris Mittenaere wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi 2016
Ntabwo yiyumvishaga ko ari we watsinze
Ntabwo yiyumvishaga ko ari we watsinze
Steve Harvey  ni we wongeye kuyobora ibirori
Steve Harvey ni we wongeye kuyobora ibirori
Iris Mittenaere Umufaransa wambitswe Miss Universe 2016
Iris Mittenaere Umufaransa wambitswe Miss Universe 2016
Christiane Martel na we Mufaransakazi waherukaga kuba Miss Universe mu 1953
Christiane Martel na we Mufaransakazi waherukaga kuba Miss Universe mu 1953