00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’ubukwe, Papa Wemba agiye gutaramira muri Kenya

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 20 August 2014 saa 08:49
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bibiri yambikanye impeta n’umugore we, Papa Wemba agiye gukorera igitaramo muri Kenya ari nacyo cya mbere azaba akoze nyuma y’ubukwe bwe.
Nk’uko bitangazwa na Allafrica, Papa Wemba azataramira abatuye Kenya mu iserukiramuco ngarukamwaka ryitwa Koroga Festival. Rizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2014 ndetse bikaba biteganyijwe ko ryitabirwa n’umubare munini w’abakunda umuziki.
Nubwo Papa Wemba ari we muhanzi ku rwego rwa Afurika ukomeye uzitabira iri serukiramuco, (…)

Nyuma y’ibyumweru bibiri yambikanye impeta n’umugore we, Papa Wemba agiye gukorera igitaramo muri Kenya ari nacyo cya mbere azaba akoze nyuma y’ubukwe bwe.

Nk’uko bitangazwa na Allafrica, Papa Wemba azataramira abatuye Kenya mu iserukiramuco ngarukamwaka ryitwa Koroga Festival. Rizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2014 ndetse bikaba biteganyijwe ko ryitabirwa n’umubare munini w’abakunda umuziki.

Nubwo Papa Wemba ari we muhanzi ku rwego rwa Afurika ukomeye uzitabira iri serukiramuco, hari n’abo mu bindi bihugu batumiwe mu ngeri zinyuranye, haba mu muziki, abanyabugeni n’imideli.

Ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kuba, batumiye umwami wa Rumba muri Congo, Papa Wemba, ndetse akaba afite umubare munini w’abakunda ibihangano bye cyane cyane abakuze.

Mbere yo kuririmba, Papa Wemba azabanzirizwa ku rubyiniro na Dan Aceda benshi bita The Crown Prince of Benga.

Papa Wemba agiye gutaramira abatuye Kenya nyuma yo kwambikana impeta n’umugore we Marie Rose Luzolo « Amazone » , basezeranye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Saint-Joseph de Matongé mu mujyi wa Kinshassa , hari ku itariki ya 09 Kanama.

Ubukwe bwabo bwatashywe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Augustin Matata Ponyo Mapon.

Jossart Nyoka Longo, Reddy Amisi na Simaro Lutumba bari babutashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages