Nyuma y’imirwano n’ubushyamirane bya hato na hato biherutse kugirana, ahanini biturutse kuri Rihanna, ubu umuraperi ukomoka mu gihugu cya Canada, Drake, n’umuraperi akaba n’icyamamare mu njyana ya R&B, Chris Brown bagaragariye muri Studiyo bari kumwe.
Ibi byamamare birateganya kugaragara mu Iserukiramuco rya muzika rimwe, aho banateganya guhita bakorana indirimbo nk’uko byanditswe na Page Six, kimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Chris Brown, unazwi ku kabyiniro ka Breezy, kuri uyu wa Kane yanditse avuga ko ari muri Studiyo na Drake aho ati “Ndi kumwe na Drake muri Studio”.
Gusa aya magambo Breezy yahise ayasiba.



















TANGA IGITEKEREZO