Stella Nantumbwe wabaye Miss Uganda 2013 wahagarariye iki gihugu muri Big Brother Africa yiyita Ellah, yatangaje ko agiye gushyira ingufu cyane mu muziki ubuhanzi bwe bukazamuka abifashijwemo n’izina akuye muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro Ellah yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo ,yavuze ko yihaye intego yo gukora umuziki we mu buryo bwagutse ndetse ngo arashaka ko izina rye rikomeza gushinga imizi muri Afurika nk’uko byari bimeze ari mu irushanwa.
Iminsi igera kuri 56 uyu mukobwa yamaze muri Big Brother Africa ngo yamubereye umwanya mwiza wo kwiyereka Afurika no kugaragariza buri wese wakurikiranaga iri rushanwa ko hari izindi mbaraga zimuhishemo ari nabyo agiye kwerekana nyuma y’irushanwa.
Yagize ati, “Uriya wambereye umwanya mwiza mu buzima no kwitekerezaho. Namaze kubona ko ibintu byose bije mu nzira yanjye ngomba kubikora kandi nkagera ku ntego. Maze kugirana umubano n’abanyamwuga batandukanye muri Afurika kandi nizeye neza ko bizamfasha mu kwiteza imbere”.
Ellah yijeje abafana be ko hari ibihangano bye bishya bagiye kubona ndetse anabashimira uburyo bamubaye hafi bakamushyigikira mu irushanwa kugeza asezerewe.
Yageze muri Uganda saa mbili z’ijoro ryo kuwa Mbere tariki 08 Ukuboza 2014, yakirirwa n’abantu benshi ku kibuga cy’indege cya Entebbe harimo nyina umubyara, abavandimwe be, inshuti, abafana n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Ku itariki ya 13 Nyakanga 2013 nibwo Stella Nantumbwe w’imyaka 22 y’amavuko yatorewe kuba Nyampinga w’igihugu cya Uganda atsinze abakobwa bagenzi be 22.
Nyuma yabonye amahirwe yo guhagararira igihugu cye muri Big Brother Africa aho yasezerewe ku tariki 30 Ugushyingo 2014 amazemo iminsi 56.



















TANGA IGITEKEREZO