Eddy Kenzo yamaze kugura tike ya miliyoni y’amashiringi ya Uganda izamwinjiza mu gitaramo gikomeye cya Chameleone yise ‘One Million Night Experience’
Nk’uko Bigeye yabitangaje, Eddy Kenzo yaguze itike y’iki gitaramo ndetse avuga ko ayiguze mu rwego rwo gushyigikira mugenzi we Dr Jose Chameleone, umuhanzi afata nk’igihangange muri Uganda.
Yagize ati, “Namaze kwigurira itike izanjyana mu gitaramo cya Chameleone yise One Million Night. Ngomba guha icyubahiro umuhanzi ukomeye ndetse w’igihangange Jose Chameleone”.
Eddy Kenzo aguze itike izamuha uburenganzira bwo kwinjira nyuma y’uko umugore wa Perezida Museveni ndetse na Wema Sepetu bavuze ko bazitabira iki gitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abaturage b’i Kalamoja.
Igitaramo ‘One Million Night Experience’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2014 muri Serena Hotel i Kampala.


















TANGA IGITEKEREZO