00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gufatwa bugwate muri Congo Cindy yarekuwe yageze i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 July 2014 saa 06:29
Yasuwe :

Bigoranye cyane, Cindy wari wafatiwe bugwate muri Congo i Lubumbashi yarekuwe ndetse akaba yageze mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2014.
Nk’uko ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzikazi yabitangaje binyuze ku mbuga za Facebook na Twitter, ngo Cindy yatumiwe muri Congo mu mujyi wa Lubumbashi kugira ngo ahakorere igitaramo cyagombaga kuba kuwa Mbere tariki ya 30 Nyakanga 2014. Uyu muhanzikazi yahageze mu ijoro ryo ku Cyumweru (…)

Bigoranye cyane, Cindy wari wafatiwe bugwate muri Congo i Lubumbashi yarekuwe ndetse akaba yageze mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2014.

Nk’uko ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzikazi yabitangaje binyuze ku mbuga za Facebook na Twitter, ngo Cindy yatumiwe muri Congo mu mujyi wa Lubumbashi kugira ngo ahakorere igitaramo cyagombaga kuba kuwa Mbere tariki ya 30 Nyakanga 2014. Uyu muhanzikazi yahageze mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2014.

Mu buryo butuguranye, umunye-Congo wateguye iki gitaramo ngo yabwiye Cindy n’ikipe yari imuherekeje ko igitaramo cyegejwe inyuma cyimurirwa kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014 gusa Cindy we yahise abyamaganira kure amubwira ko adashobora kubyemera kuko hari ubundi butumire yari afite.

Cindy amaze kubyanga, ngo uyu mugabo yahise afata umwanzuro wo gufata Cindy bugwate n’ibyangombwa bye ndetse n’abari bamuherekeje bose bakaba barahise babuzwa kuva muri Lubumbashi.

Abahagarariye Cindy bakomeje bavuga ko bamaze kubona ikibazo kiremereye kandi Cindy agomba kuririmbira Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora biri bubere kuri stade Amahoro , bahise bahamagara kuri Ambasade ya Uganda i Lubumbashi.

Guverineri wa Lubumbashi amaze kumva uko ikibazo giteye, yahise abakorera ubuvugizi bararekurwa.

Inshuti za Cindy ziri gukwirakwiza ubutumwa bugaragaza ko yarekuwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane , nibwo Cindy yageze mu mujyi wa Kigali ndetse akaba ameze neza. Ngo nyuma yo gufashwa na Ambasade ya Uganda ikamukura muri Congo ubu ari i Kigali kandi yiteguye gutaramana n’Abanyarwanda mu gitaramo NI WOWE kizamuhuza na Davido wo muri Nigeria.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages