Kuwa Gatatu tariki ya 16 Mata 2014 nibwo abasore bagize P Square, Peter na Paul bafatanye mu mashati kubera ibibazo bagiye bagirana nyuma yo gukora ubukwe. Ababyinnyi babo nibo babakijije gusa nyuma yo kurwana bashobora gutandukana.
Nk’uko ikinyamakuru NaijaGists cyabitangaje, kuwa Gatatu w’iki cyumweru dusoza, nibwo aba basore bombi, Peter Okoye n’impanga ye Paul Okoye, bateranye amagambo kugeza ubwo baje gufatana mu mashati bararwana. Ibi, byabaye aba bahanzi bari mu myitozo yo kwitegura igitaramo cyo kumurika album yabo bafite mu minsi iri imbere, gusa ababyinnyi babo baje kubakiza ibintu bisubira mu buryo.
Kurwana kw’aba bahanzi , byatewe n’ibibazo bikomeye aba bombi bagiranye kubera mukuru wabo, Jude Okoye uherutse gutaha ubukwe ubwo Paul Okoye n’umugore we Anita Isama basezeranaga imbere y’imiryango. Icyateje ikibazo, ni uko uyu mukuru w’izi mpanga zombi yatashye ubu bukwe bwa Paul bwabaye muri Werurwe 014 nyamara yaranze gutaha ubwa Peter Okoye na Lola Omotayo bwabaye mu mpera z’umwaka wa 2013.
Jude Okoye, kuba yaratashye ubukwe bwa Paul kandi yaranze gutaha ubwa Peter, nibyo byakuruye umwuka mubi hagati y’izi mpanga zigize P Square kugeza ubwo baterana ibipfunsi.
Umugore wa Peter, na we yababajwe cyane no kuba uyu muramu we yaranze gutaha ubukwe bwe ndetse bikaba bivugwa ko ari we watumye ikibazo gikomera kubera uburyo yahoraga yibutsa umugabo we uburyo abo bavukana batamukunda.
Bamaze kurwana, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria birimo n’iki cyatangaje bwa mbere ko barwanye, byatangaje ko P Square bashobora kuba bagiye gutandukana.
Jude Okoye, mukuru w’izi mpanga akaba na manager wabo, bamaze kurwana yanditse kuri twitter amagambo agaragaza ko ashobora kuba agiye kuva muri iri tsinda nyuma y’imyaka 10 abakorera indirimbo n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gukurikirana inyungu zabo.
Yanditse agira ati, “Nyuma y’imyaka 10 y’akazi gakomeye, byarangiye. Ndarangije”
Uyu Jude Okoye, ni we wari umaze iki kirekire akorera P Square indirimbo zabo zakunzwe ndetse akanayobora ifatwa ry’amashusho yazo. Aho bigeze kubera ibibazo biri muri iri tsinda, ashobora kuba agiye kubavamo burundu.



















TANGA IGITEKEREZO