Uburwayi bwo mu mihogo buherutse gutuma Kidum, w’imyaka 37, yibagisha ntibuzatuma ahagarika umuziki kuko ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hali na Mali” indirimbo yatunganyijwe nyuma yo kubagwa.
Aganira na IGIHE, Ahmed Pacifique, umujyanama w’uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu nshyashya Kidum asohoye muri iyi minsi mu rwego rwo guha abakunzi be ibihangano bishya.
Ahmed yabwiye IGIHE ko ubu Kidum ameze neza, anavuga ko iyi ndirimbo yaririmbwe mbere y’ubu burwayi, ariko itunganywa ubwo Kidum yari ari koroherwa.
Yavuze ko Kidum mu kwezi gutaha azongera agakorerwa ikizamini cyo kureba uko mu mihogo he hameze, hakabona kwemezwa ko yakize neza, ku buryo yatangira ibitaramo.
Uyumvise, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer R Kay, yumvikanamo gitari cyane n’ibicurangisho gakondo, iri mu njyana ituje ya kinyafurika, mu mwimerere wa Kidum.



















TANGA IGITEKEREZO