Douglas Sseguya uzwi mu itsinda rya Good Life nka Weasel, yafashe umwanzuro wo guhitamo umukobwa umwe ugomba no kuzamubera umugore nyuma y’uko yari amaze kubyara abana 34 ku bagore 24 batandukanye.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kane Tariki ya 14 Kanama 2014 nibwo Weasel yaherekejwe n’inshuti ze bajya gufata irembo i Jinja mu muryango w’umukobwa witwa Samira. Nk’uko Xclusive News ibitangaza, uyu mukobwa ugiye gushakana na Weasel na we aratwite ndetse yiteguye kwibaruka.
Iki cyemezo , Weasel yagifashe nyuma yo kugirwa inama n’inshuti ze zirimo Radio na Chameleone mukuru we. Aba bahanzi bagiriye inama Weasel, bari mu bamuherekeje ubwo yajyaga mu muryango w’umukunzi we.
Weasel , afashe icyemezo cyo gukundana n’umukobwa umwe ngo amaze kubyara abana 34 ku bagore 24.
Iki kinyamakuru kivuga ko Weasel yakundanye na Samira amwambuye murumuna we AK 47.



















TANGA IGITEKEREZO