Kerry Katona umwe mu bagize itsinda “Atomic Kitten” riririmba, ubu arakurikirana bimwe mu bitaro bishinzwe kubaga nyuma yo kumubaga mu isura agahinduka uko atifuza. Ibi bimaze kuba umuco aho bimwe mu byamamare byihinduza imibiri, bifuza ahanini kungana uko bifuza, ariko umuririmbyi Kerry Katona we ntibyamuhiriye kuko avuga ko yamaze kwibagisha akagenda abyimba mu isura.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko ubu buryo bifashisha amaraso yakuwe mu kaboko agaterwa mu maso, benshi bavuga ko uwihinduje ahita asa nk’ishitani, Katona we yongeye agira ati “ si gusa kuko jye ndabona nsa nk’inzovu”.
Kerry Katona yibagishije isura nyuma y’aho abonye Kim Kardashian abikoze ntibigire icyo bimutwara, ariko we bikaba bimuviriyemo kurega ivuriro ndetse kwivuza bundi bushya ngo asubirane isura yahoranye.



















TANGA IGITEKEREZO