Oprah yabwiye ikiganiro ‘Kikaango Live’ gica kuri East African TV ko mu byifuzo yashyiraga imbere y’Imana mu bwana bwe harimo ko yahoze yifuza kuba umukozi w’Imana ndetse akagira umubare w’abakirisitu yayobora mu rugendo rwo kwitegura ijuru.
Yavuze ko akiri mu mashuri abanza yahoraga abwira nyina ko ikintu gikomeye yifuza kuzakora amaze kuba mukuru ari ukuba umwe mu bakirisitu bakomeye mu itorero Imana yagombaga kuzamuyoboramo byaba na ngombwa akaba yagirirwa umugisha akaba pasiteri.
Irene Uwoya ati “Mfite inyota ariko nizeye ko umunsi umwe nzaba pasiteri.” Yongeyeho ko yifuza kujya mu ivugabutumwa mu buryo bweruye ndetse ngo ‘ntiyifuza gukinisha Imana’.
Yagize ati “Ndashaka gukora ibi bintu ariko Imana imfashe sinzabe njyenyine, ntabwo nshaka gukinisha Imana. Ntabwo nshaka ko nazavuga ngo nabaye pasiteri nyuma nkongera ngakora ibitanoze, ibyo simbishaka.”
Yashimangiye ko uretse iby’ivugabutumwa, nyuma y’isenyuka ry’urugo rwe mu migambi afite harimo guharanira gukora ibikorwa byiza ndetse no kuzamura urwego agezeho muri sinema.
Irene Uwoya yari asanzwe ari umukirisitu Gatolika ariko mu minsi yashize yakiriye agakiza ayoboka urusengero rw’uwitwa Pastor Chris ari naho yakuye iby’umuhamagaro asigaye yiyumvamo wo kuba umuvugabutumwa.
Uwoya si we muntu w’icyamamare wa mbere muri Tanzania utangaje ko yifuza kuba umupasiteri kuko no mu minsi mike ishize umuhanzi Nay wa Mitego yavuze ko agiye gushinga urusengero rwe bwite.
Uyu mugore yamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi.

Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.
Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.










Ibitekerezo 0