00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oprah ayoboye urutonde rw’ibyamamare 100 ku isi

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 26 June 2013 saa 05:19
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatanu, urubuga Forbes rwashyize Oprah Winfrey ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibyamamare ijana bikomeye cyane (most powerful celebrities).
Akurikiwe na Lady Gaga, Steven Spielberg (uyobora amafilimi), umuririrmbyi Béyonce ndetse na Madona uko bakurikirana.
Mu gihe mu byamamare 10 bya mbere ku isi hazamo abagore batandatu n’abagabo bane, umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’amafilimi Jennifer Lopez, wari ku mwanya wa mbere umwaka ushize ubu arabarizwa ku mwanya wa cumi na (…)

Ku nshuro ya gatanu, urubuga Forbes rwashyize Oprah Winfrey ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibyamamare ijana bikomeye cyane (most powerful celebrities).

Akurikiwe na Lady Gaga, Steven Spielberg (uyobora amafilimi), umuririrmbyi Béyonce ndetse na Madona uko bakurikirana.

Mu gihe mu byamamare 10 bya mbere ku isi hazamo abagore batandatu n’abagabo bane, umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’amafilimi Jennifer Lopez, wari ku mwanya wa mbere umwaka ushize ubu arabarizwa ku mwanya wa cumi na kabiri.

Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2013, Oprah Winfrey yinjije agera kuri miliyoni 77, mu gihe Madona yinjije agera kuri miliyoni 125 z’amadolari.

Urubuga Forbes rutangaza ko kuza ku mwanya wa mbere kwa Oprah, biterwa ahanini n’umwanya agaragaraho muri HollyWood, kuba agaragara cyane mu itangazamakuru, kuri Televiziyo ndetse no mu bindi bitangazamakuru.

Lady Gaga uza ku mwanya wa kabiri we, hagendewe ku kuba yarinjije agera kuri miliyoni 80 z’amadorari, mu mezi 12 ashize, kuba afite abafana benshi n’ububasha afite mu bitangazamakuru bitandukanye, akunze kugaragaramo.

Spielberg winjije agera kuri miliyoni 100 z’amadorari mu mwaka ushize, niwe mugabo wagaragaye kuri uru rutonde rw’ibyamamare 10, hakurikiraho umukinnyi wa Tennis Roger Federer uza ku mwanya wa 7, ndetse na Justin Beiber ku mwanya wa 9, ari nawe muto ugaragara ku uru rutonde.

Forbes yatanze ibi bihembo yibanze cyane ku buryo binjije haba mu bitaramo bakoze, mu bitabo amafilimi n’ibindi.

Gukora uru rutonde hibandwa kandi ku buryo bagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Youtube.
ku baza ku isonga ku kuba ibyamamare, hibanzwe ku bavuzwe kurusha abandi mu itangazamakuru ryo ku isi, baba Justin Beiber, wakurikiwe na Lady Gaga ndetse na Rihanna.

Abakundana (couples) bazwi cyane kurusha abandi bagaragaye ku isonga harimo Béyonce na Jay-z (ku mwanya wa 32 muri rusange), hakurikiraho umukinnyi wa ruhago muri y’Abanyamerika Tom Brady n’umufasha we Gisele Bundchen wumurika imideli, ubundi hakaza umukinnyi w’amafilimi Ashton Kutcher n’umukunzi we Mila Kunis.

Mu bakinnyi ba Filimi beza bagaragaye mu bihembo bya Oscar, Jennifer Lawrence niwe waje ku isonga, muri rusange aza ku mwanya wa 49, akaba ari n’ubwa mbere aje kuri uru rutonde.

Urutonde rw’ibi byamamare rugaragara ku rubuga www.forbes.com/Celebs


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages