00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oprah mu butabera ashinjwa kwiba Telefone ya iphone 5

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 September 2013 saa 11:42
Yasuwe :

Irene Uwayo wamenyenye cyane ku izina rya Oprah yajyanwe mu butabera mu gihugu cya Tanzaniya aho akurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa telefone igendanwa yo mu bwoko bwa iPhone 5.
Nk’uko ikinyamakuru Risasi Jumamosi gikorera mu Gihugu cya Tanzaniya cyabitangaje, kivuga ko mumpera z’iki cyumweru gishize ko aribwo uwitwa Oprah Uwayo, umugore wa Katauti yagejejwe imbere y’ubugenzacyaha kuri stasion ya Polisi ya Msimbazi mu gihugu cya Tanzaniya akurikiranweho ubujura bwa telefone igendanwa yo (…)

Irene Uwayo wamenyenye cyane ku izina rya Oprah yajyanwe mu butabera mu gihugu cya Tanzaniya aho akurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa telefone igendanwa yo mu bwoko bwa iPhone 5.

Nk’uko ikinyamakuru Risasi Jumamosi gikorera mu Gihugu cya Tanzaniya cyabitangaje, kivuga ko mumpera z’iki cyumweru gishize ko aribwo uwitwa Oprah Uwayo, umugore wa Katauti yagejejwe imbere y’ubugenzacyaha kuri stasion ya Polisi ya Msimbazi mu gihugu cya Tanzaniya akurikiranweho ubujura bwa telefone igendanwa yo mu bwoko bwa i Phone.

Irene Uwoya, umugore wa Katauti

Iki kinyamakuru kivuga ko Oprah yatangiye kuvugwaho ibikorwa bibi birimo ubujura no guteka imitwe nyuma y’aho ibijyanye na sinema yakoraga yakinaga mu minsi yashize bikibona isoko nka mbere bityo ibi bikaba bisigaye bituma ashakishiriza amafaranga mu buryo butandukanye.

Mohammed Marjey, umugabo wibwe telefone na Oprah yabwiye iki kinyamakuru ko iyi telefone ari we wayiguriye muri uyu mwaka wa 2013 mu mujyi wa New York ubwo yari yagiyeyo muri gahunda z’akazi.

Gusa akomeza avuga ko Tariki ya 22 Kanama 2013 ubwo yagarukaga muri Tanzaniya aribwo yahise yibwa telefone gusa ntiyabasha kumenya umuntu wayimwibye bityo bituma yitabaza inzego za polisi kugira ngo bakurikirane bamenye uwaba uri kuyikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi ni telefone yo mu bwoko bwa Iphone, Oprah aregwa

Polisi yo muri Tanzaniya yakomeje gushakisha iza gusanga umugabo witwa Peter ari we uri gukoresha iyi telefone nuko nyirayo Mohammed Marjey amuhamagaye yanga kumwitaba. Nyuma yakomeje kugerageza guhamagara aza kwitabwa na Oprah amuhamiriza ko iyi telefone ari iye ndetse afite inyemezabuguzi nibwo Mohammed yaje gusubira kuri sitasiyo ya Msimbazi ababwira ko uwitwa Oprah uri kuyikoresha Polisi ihita imuhamagara imusaba kuza kwisobanura.

Oprah mu kwiregura kwe akaba yaravuze ko iyi telefone ari iye ko yayihawe n’inshuti ye iba muri Afurika y’Epfo ndetse akaba nta bindi yarengejeho. Gusa Polisi ikaba yaranze ko abonana n’abanyamakuru dore ko nyuma yo kwiregura ngo bamunyujije mu muryango w’inyuma kugira ngo hatagira abamufotora.

Aha ni mu butabera, Oprah ashinjwa kwiba telefone

Nyuma yo gukusanya ibimenyetso byose no kumva impande zombi Polisi izahamagaza abarebwa n’iki kibazo bombi barebe nyir’iyi telefone by’ukuri ndetse n’ibinanirana urubanza rukomereze ku mu zindi nzego sisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages