Osita Iheme na Chinedu Ikidieze bamamaye muri sinema yo mu gihugu cya Nigeria bagiye kuza mu Rwanda aho bazatarama bakaniyereka ababakunze muri filime zitandukanye nka Baby Police , Lagos Boys , Aki na Ukwa n’izindi.
Osita na Chinedu bamenyekanye cyane muri filimi ya Baby Police ndetse babita abana nyamara ni abagabo bubatse ingo dore ko umwe yavutse mu 1977 undi akavuka mu 1982.
Aba bagabo bamenyekanye cyane muri Nigeria ndetse n’Afurika kubera imigaragarire yabo ndetse n’uburyo bakinamo butangaje.
Mu kiganiro na Belinda uri gutegura uruzinduko rwabo mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko yatekereje kuzana aba bagabo mu rwego rwo gushimisha ndetse no gususurutsa Abanyarwanda mu buryo bwihariye, bikaba biteganyijwe ko bazagera i Kigali ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014.
Yagize ati “Ndizera neza ko Abanyarwanda bazaryoherwa no kwihera ijisho aba bagabo. Usibye kubabona kuri Televisiyo bazabasha kuganira na bo ndetse banifotozanye”
Yakomeje avuga ko ari gutegure ibi birori afatanyije na Pasiteri Chris Chikwuka ukomoka muri Nigeria ndetse n’abandi baterankunga batandukanye.
Osita na Chinedu bakaba bateganyijwe kuzataramira Abanyarwanda mu ngeri zose zikenewe batibagiwe n’abana bato.
• Ku ya 14 Ugushyingo 2014 bazataramira Hotel Serena ndetse basusurutswen’abahanzi bo mu Rwanda barimo Mani Martin na Bruce Melody
• Ku ya 15 Ugushyingo 2014 bataramire muri Petit Stade bafatanyije n’abahanzi nka Uncle Austin, Jay Polly na TBB.
• Ku ya 16 bazataramira abana bato muri Classic Hotel mu gitaramo bise Family Show banasoza uruzinduko rwabo mu Rwanda.
Usibye Sinema, aba bagabo bombi bakaba baragiye bagaragara mu ndirimbo z’amashusho ya bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria nka Personally ya P Square.


















TANGA IGITEKEREZO