00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Diddy mu bazafasha Alicia Keys gutabariza abana babana na VIH barimo abo mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 October 2014 saa 08:43
Yasuwe :

Alicia Augello-Cook wamamaye nka Alicia Keys yongeye gutegura igikorwa ngarukamwaka kigamije gukusanya inkunga yagenewe abana babana n’agakoko gatera SIDA aho kuri iyi nshuro azafatanya na P Diddy bahoze bakundana.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’umushinga ‘Keep Child Alive’, ari na wo anyuzamo ubukangurambaga bwo gukusanyiriza inkunga aba bana, Alicia Keys azafatanya na P Diddy wahoze ari umukunzi we mu myaka yashize mu rwego rwo kurushaho kongera umubare w’abazabyitabira kugira ngo (…)

Alicia Augello-Cook wamamaye nka Alicia Keys yongeye gutegura igikorwa ngarukamwaka kigamije gukusanya inkunga yagenewe abana babana n’agakoko gatera SIDA aho kuri iyi nshuro azafatanya na P Diddy bahoze bakundana.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’umushinga ‘Keep Child Alive’, ari na wo anyuzamo ubukangurambaga bwo gukusanyiriza inkunga aba bana, Alicia Keys azafatanya na P Diddy wahoze ari umukunzi we mu myaka yashize mu rwego rwo kurushaho kongera umubare w’abazabyitabira kugira ngo inkunga ikenewe izabe itubutse.

Swizz Beatz,Alicia Keys, Sean 'Diddy' Combs na Cassie (WireImage)

Alicia Keys kandi yatangaje ko muri iki gikorwa giteganyijwe ku itariki ya 30 Ukwakira 2014 azanafatanya n’umugabo we , umuraperi Swizz Beatz. Ibi birori bizabera i New York ahitwa Hammerstein Ballroom. P Diddy na Swizz ni bamwe mu bazaba babiyoboye.

Ku rutonde rw’abahanzi bateganyijwe kuzasusurutsa ibi birori harimo Nas, David Byrne, Angel Haze na Alicia Keys ubwe. Ntibiremezwa neza niba na P Diddy azaririmba gusa yamaze kwemera ubutumire bw’uyu muhanzi umaze kwegukana ibihembo bya Grammy Awards byinshi.

Uyu mushinga ‘Keep a Child Alive’, Alicia Keys yawutangije mu mwaka wa 2003. Watangiranye intego yo kwita no kurengera ubuzima bw’abana babana n’agakoko gatera SIDA bahazwa mu biribwa, gushyirwa mu mashuri no kuvurwa. Uyu mushinga kandi ufasha imiryango ibana na Virusi itera SIDA mu bihugu birimo Kenya, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda n’u Buhinde.

Mu gikorwa cyo gukusanya inkunga Alicia Keys yakoze mu mwaka wa 2013 yafatanyije n’ibyamamare Pharrell Williams na Carole King hakusanywa inkunga igera ku madorali miliyoni enye.

Alicia Keys na Mushimiyimana Noah

Bamwe mu bana b’Abanyarwanda bafashijwe n’umushinga ‘Keep A Child Alive’ harimo uwitwa Mushimiyimana Noah. Mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu mwana yaganiriye na IGIHE asobanura ko inkunga yemerewe na Alicia Keys yarigishijwe mu buryo atamenye ku bw’umusemuzi we witwa Shambo Bertin wabwiraga Alicia ibitandukanye n’ibyo we yifuzaga.

Amafaranga azakusanywa muri iki gikorwa azagira uruhare mu gufasha abana bafite ibibazo by’ubukene by’umwihariko ababana na Virusi itera SIDA bo mu bihugu birimo u Rwanda. Aba bana batoranywa n’abakorana na Alicia muri uyu mushinga aho bazenguruka mu bihugu birimo Kenya, u Rwanda , Afurika y’Epfo, Uganda n’u Buhinde bakareba abafite ibibazo kurusha abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages