00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Diddy ntateganya gushyingirwa vuba aha

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 October 2013 saa 10:58
Yasuwe :

Umuraperi P.Diddy, watangije ari mu byamamare bidateganya gushyingirwa muri iyi minsi ya vuba.
P Diddy, w’imyaka 43, ni umwe mu baraperi b’injyana ya Hip Hop b’ababyeyi ndetse ugaragara kuba umubyeyi mwiza ku bana be b’abakobwa bane Christian Casey Combs, Justin Dior Combs, Chance Combs n’impanga ze D’Lila star Combs na Jessie Combs.
Abinyujije ku rubuga rwa instagram, P.Diddy yashizeho amafoto menshi y’abakobwa be batatu agaragaza ko abakunda cyane ndetse asobanura n’uburyo abakunda. (…)

Umuraperi P.Diddy, watangije ari mu byamamare bidateganya gushyingirwa muri iyi minsi ya vuba.

P Diddy, w’imyaka 43, ni umwe mu baraperi b’injyana ya Hip Hop b’ababyeyi ndetse ugaragara kuba umubyeyi mwiza ku bana be b’abakobwa bane Christian Casey Combs, Justin Dior Combs, Chance Combs n’impanga ze D’Lila star Combs na Jessie Combs.

Abinyujije ku rubuga rwa instagram, P.Diddy yashizeho amafoto menshi y’abakobwa be batatu agaragaza ko abakunda cyane ndetse asobanura n’uburyo abakunda.

P Diddy watangije Televiziyo ya (Channel Revolt Television Network) mu kiganiro cya Hard Talk yagize ati “Ndakeka abantu benshi bashyira imbaraga nyinshi cyane mu gushyingirwa aho kuzishira mu gushakisha ibyishimo. Njye mfite ibyishimo, na buri muntu uri mu buzima nk’ubwanjye arishimye, nifuza kugira ibyishimo ndakeka ari ngombwa kuri wowe kumenya ibyishimo byawe ku bwawe, kuko nyuma yaho ushobora no gukunda abandi”.

Umuraperi P Diddy n'abana be

Yongeyeho ko adateganya gushyingirwa kubera ko azi ibibazo biza nyuma y’icyo gikorwa.

Yagize ati "Njye ndiyizira, sinshaka gushyingirwa hanyuma nzananirwe kugira umugore nahisemo kubona ko ariwe uruta abandi, ndenda kugera kuri urwo rwego kandi ningeza igihe nzabitangaza, ninahitamo bizahita biba."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages