Ku rutonde rwa Forbes Magazine rugaragaza abantu ijana b’ibyamamare mu ngeri zose binjije amafaranga menshi guhera muri Kamena 2016 kugeza muri Kamena 2017, umuraperi P Diddy yanikiye bose na miliyoni 130 z’amadolari mu mezi 12 ashize.

P Diddy amaze iminsi aza mu myanya ya mbere y’abaherwe mu cyiciro cy’abantu b’ibyamamare ndetse yari aherutse kuza ku mwanya wa mbere w’abaraperi binjije menshi ku Isi.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Bad Boy for Life', amafaranga menshi yayabonye ubwo yagurishaga imigabane yagurishije mu ikompanyi ye y’imyenda ya ‘Sean John’ aho bamuhaye miliyoni 70 z’amadolari.

Diddy yanagiranye ubufatanye na Diageo Ciroc vodka ndetse ibitaramo aherutse gukora bya Bad Boy Family Reunion Tour byatumbagije umubare w’amafaranga ari kuri konti ye. Andi mafaranga abona ahanini ava mu kigo yashinze muri 2013 cya REVOLT.

Inyuma ya P Diddy hari umuhanzi Beyonce winjije miliyoni 105 biturutse ahanini ku rugendo rw’ibitaramo yakoze bya Formation World Tour, uyu mugore witegura kwibaruka impanga yanasohoye album ‘Lemonade’ iri mu zacurujwe cyane mu minsi ishize.

JK Rowling umwanditsi ukomeye wa filime y’uruhererekane 'Harry Potter', yongeye kuza mu bantu ijana binjije amafaranga menshi nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu atagaragara. Yaje ku mwanya wa gatatu na miliyoni 95 z’amadolari.

Umuraperi Drake wamamaye mu ndirimbo 'Hotline Bling' yaje ku mwanya wa kane na miliyoni 94 mu gihe Cristiano Ronaldo ari uwa mbere mu bakinnyi ba ruhago n’indi mikino yose[yaje ku mwanya wa gatanu] na miliyoni 93 z’amadolari ya Amerika.

P Diddy yaje ku mwanya wa mbere mu byamamare ijana byinjije akayabo muri 2017
P Diddy yaje ku mwanya wa mbere mu byamamare ijana byinjije akayabo muri 2017

The Weeknd, umukunzi wa Selena Gomez ari ku mwanya wa gatandatu na miliyoni $92 akurikiwe na Howard Stern ufite miliyoni $90 mu gihe itsinda ry’abacuranzi bagize Coldplay rikurikiyeho na miliyoni $88.

Kylie Jenner murumuna wa Kim Kardashian ni we muntu w’icyamamare ukiri muto kurusha abandi waje kuri uru rutonde, ku myaka 19 ari ku mwanya wa 56 mu gihe Kim Kardashian ari ku mwanya wa 47 na miliyoni 45,5.

Icumi baje mu myanya ya mbere kuri uru rutonde:

1.Sean 'Diddy' Combs – $130m
2.Beyonce – $105m
3.JK Rowling – $95m
4.Drake – $94m
5.Cristiano Ronaldo – $93m
6.The Weeknd – $92m
7.Howard Stern – $90m
8.Coldplay – $88m US $122m
9.James Patterson – $87m
10.LeBron James – $86m

Urutonde rurambuye rw'abantu ijana b'ibyamamare binjije akayabo muri 2017