00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P.Diddy yaguze inzu ifite agaciro ka miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 17 September 2014 saa 07:54
Yasuwe :

Sean John Combs uzwi cyane nka P.Diddy yaguze inzu y’agatangaza ifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadorali, akabakaba 28,000,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda.
Iyi nzu P.Diddy yayiguze mu gace kitwa Holmby Hills muri Los Angeless, ikaba yubatse ku buso busaga gato meterokare 20,000.
Los Angeless Times itangaza ko , ifite ibyangombwa hafi ya byose bikenerwa mu rugo, harimo isoko, akabari, urwogero(piscine), ubusitani bunini cyane, ifite inzira z’ikuzimu zihuza uru rugo, ibibuga bikinirwaho (…)

Sean John Combs uzwi cyane nka P.Diddy yaguze inzu y’agatangaza ifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadorali, akabakaba 28,000,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu P.Diddy yayiguze mu gace kitwa Holmby Hills muri Los Angeless, ikaba yubatse ku buso busaga gato meterokare 20,000.

Los Angeless Times itangaza ko , ifite ibyangombwa hafi ya byose bikenerwa mu rugo, harimo isoko, akabari, urwogero(piscine), ubusitani bunini cyane, ifite inzira z’ikuzimu zihuza uru rugo, ibibuga bikinirwaho imikino inyuranye n’indi mihanda n’ibindi.

Sean John Combs uherutse kuza ku rutonde rw’abaraperi ba mbere batanu bafite akayabo ku Isi, ku myaka 44 afite amadorali miliyoni 700 utabariyemo indi mitungo itimukanwa n’ibikorwa by’ubucuruzi afite.

Iyi nzu agiye kubanamo n’umugore we n’abana batanu, iri mu gace Michael Jackson yapfiriyemo ari naho hatuye umuherwe Hugh Hefner. Ni nshya dore ko yubatswe mu mezi atandatu ashize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages