00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P.Diddy yishimiye indirimbo ’Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo

Yanditswe na

Hervé Ugirumukunda

Kuya 19 July 2014 saa 01:04
Yasuwe :

Nyuma yo gukora indirimbo nka "Stamina " zikamenyekana cyane ,kuri ubu Eddy Kenzo arabarirwa mu bahanzi baharawe cyane muri Afurika kubera indirimbo ye "Sitya Loss", by’umwihariko akaba atangiye gukundwa muri Amerika.
Iyi ndirimbo ifite imibyinire mu mashusho yayo imaze amezi abiri ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika kuri televiziyo ya Trace. Yanishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bagiye bifata amashusho bigana abana babyina muri iyo ndirimbo bakayashyira (…)

Nyuma yo gukora indirimbo nka "Stamina " zikamenyekana cyane ,kuri ubu Eddy Kenzo arabarirwa mu bahanzi baharawe cyane muri Afurika kubera indirimbo ye "Sitya Loss", by’umwihariko akaba atangiye gukundwa muri Amerika.

Iyi ndirimbo ifite imibyinire mu mashusho yayo imaze amezi abiri ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika kuri televiziyo ya Trace. Yanishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bagiye bifata amashusho bigana abana babyina muri iyo ndirimbo bakayashyira ku rubuga rwa Youtube.

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuherwe Sean Combs uzwi ku izina rya P Diddy yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook iyi ndirimbo kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni enye.

Televiziyo ya MTV yatangaje ko Eddy Kenzo ari we uyoboye urutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zaguzwe cyane kuri iTunes mu bihugu byinshi nka Benin , Lesotho , Burkina Fasso na Dominica.

Ibi byose biraba Eddy Kenzo ukomoka mu gace ka Masaka muri Uganda , ategura abana abamubyinira kuzitabira ikiganiro kiri mu bikomeye ku Isi cya Ellen Degeneres muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu gihe abahanzi benshi bakiyumvisha ko kumenyekana ku Isi bisaba amashusho y’abakobwa bambaye ubusa n’indimi ziganje mo Icyongereza ,Eddy Kenzo wavuzweho kenshi ko atazi Icyongereza akomeje kugaragaza ko impano n’udushya mu muziki ari ingenzi mu rugendo rugana ubwamamare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages