00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P-Square yahawe akato muri Namibia kubera Ebola

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 September 2014 saa 06:10
Yasuwe :

Peter na Paul bagize itsinda rya P Square bahawe akato ibuzwa kwinjira muri Namibia gusa yaje kwemererwa bigoranye kubera ikibazo cya Ebola kivugwa mu gihugu cyabo cya Nigeria.
P Square igomba gukorera igitaramo muri Namibia mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri. Kuwa Gatanu nibwo bagombaga kugera muri iki gihugu baza gukomwa mu nkokora n’abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Namibia ubwo baberaga ibamba iri tsinda baribuza gukandagizayo ikirenge kubera icyorezo (…)

Peter na Paul bagize itsinda rya P Square bahawe akato ibuzwa kwinjira muri Namibia gusa yaje kwemererwa bigoranye kubera ikibazo cya Ebola kivugwa mu gihugu cyabo cya Nigeria.

P Square igomba gukorera igitaramo muri Namibia mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri. Kuwa Gatanu nibwo bagombaga kugera muri iki gihugu baza gukomwa mu nkokora n’abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Namibia ubwo baberaga ibamba iri tsinda baribuza gukandagizayo ikirenge kubera icyorezo cya Ebola kivugwa iwabo.

Aba bahanzi bahawe akato babuzwa kwinjira muri iki gihugu nyuma y’itegeko ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho ko nta muntu n’umwe uko yaba ameze kose uturutse mu bihugu byagaragayemo Ebola wemerewe kwinjira muri Namibia.

Bakigera mu mujyi wa Mujyi wa Windhoek

Minisitiri w’Intebe wa Namibia Hage Geingob ni we wasabiye uburenganzira P Square asaba impuguke z’abaganga mu gusuzuma Ebola gupima neza aba bahanzi ubundi bakemererwa kwinjira mu gihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Namibia aganira na Africa Top yagize ati “Twahawe itegeko na Minisitiri w’Intebe avuga ko ahaye Visa iri tsinda. Nta yandi mahitamo dufite”

Igitaramo cya P-Square kigomba kubera kuri stade yitiriwe Dr. Hage Geingob mu Mujyi wa Windhoek, aba bahanzi baraba bafatanyije na bagenzi babo bakomeye muri iki gihugu.

P Square bakimara kugera muri Namibia bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru

Kuba P Square yafatiwe umwanzuro wo kubanza gupimwa Ebola mu buryo bukomeye byanabaye ku bayobozi ba Afurika bitabiriye inama rusange ya Loni iherutse kubera i New York. Buri muyobozi wari uvuye muri Afurika mbere yo kwinjira muri Loni yabanje gusuzumwa bikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages