Nyuma yo gukorana n’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Akon na Rick Ross, abagize P Square bamaze gufata amashusho y’indirimbo bakoranye n’umuraperi ukomeye ku Isi T.I.
Peter Okoye na Paul Okoye bagize iri tsinda, bafite icyizere gihagije ko indirimbo bakoranye n’uyu muraperi w’icyamamare ku Isi igiye kubabera ikiraro gituma bigarurira abafana benshi mu bice bitandukanye byo ku migabane yose dore ko T.I ari umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki kandi bakunzwe n’ingeri nyinshi.
Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Peter Okoye yanditse agaragaza ko kuba bakoranye n’icyamamare nka T.I ari indi intambwe y’icyubahiro umuryango wabo uteye.
Nyuma y’akazi gakomeye bakoze mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo itaratangazwa izina, Peter yanditse agira ati, “Turacyari kuri album yacu ya 6. Byagenze neza hamwe na T.I. Twakoranye n’icyamamare gifite impano itangaje”
Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ya P Square na T.I ryasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2014. Amashusho menshi azagaragara muri iyi ndirimbo, P Square bayafatiye mu nzu yabo bwite iri mu mujyi wa Atlanta.
Jude Okoye , mukuru w’izi mpanga zombi akaba na manager wabo mukuru unabafasha mu kuyobora indirimbo zabo na we yari muri iki gikorwa.
REBA BEAUTIFUL ONYINYE YA P SQUARE NA RICK ROSS:



















TANGA IGITEKEREZO