00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Square yakoranye indirimbo n’umuraperi T.I

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 June 2014 saa 10:10
Yasuwe :

Nyuma yo gukorana n’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Akon na Rick Ross, abagize P Square bamaze gufata amashusho y’indirimbo bakoranye n’umuraperi ukomeye ku Isi T.I.
Peter Okoye na Paul Okoye bagize iri tsinda, bafite icyizere gihagije ko indirimbo bakoranye n’uyu muraperi w’icyamamare ku Isi igiye kubabera ikiraro gituma bigarurira abafana benshi mu bice bitandukanye byo ku migabane yose dore ko T.I ari umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki kandi bakunzwe n’ingeri nyinshi. (…)

Nyuma yo gukorana n’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Akon na Rick Ross, abagize P Square bamaze gufata amashusho y’indirimbo bakoranye n’umuraperi ukomeye ku Isi T.I.

Peter Okoye na Paul Okoye bagize iri tsinda, bafite icyizere gihagije ko indirimbo bakoranye n’uyu muraperi w’icyamamare ku Isi igiye kubabera ikiraro gituma bigarurira abafana benshi mu bice bitandukanye byo ku migabane yose dore ko T.I ari umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki kandi bakunzwe n’ingeri nyinshi.

T.I ubwo bamufataga amashusho
Aya mashusho yafatiwe mu nzu ya P Square iri Atlanta muri Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Peter Okoye yanditse agaragaza ko kuba bakoranye n’icyamamare nka T.I ari indi intambwe y’icyubahiro umuryango wabo uteye.

Nyuma yo gufata amashusho bafashe ifoto y'urwibutso

Nyuma y’akazi gakomeye bakoze mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo itaratangazwa izina, Peter yanditse agira ati, “Turacyari kuri album yacu ya 6. Byagenze neza hamwe na T.I. Twakoranye n’icyamamare gifite impano itangaje”

P Square na T.I
Peter mu ifatwa ry'amashusho

Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ya P Square na T.I ryasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2014. Amashusho menshi azagaragara muri iyi ndirimbo, P Square bayafatiye mu nzu yabo bwite iri mu mujyi wa Atlanta.

Jude Okoye , mukuru w’izi mpanga zombi akaba na manager wabo mukuru unabafasha mu kuyobora indirimbo zabo na we yari muri iki gikorwa.

T.I aganira na Peter Okoye
Iyi niyo nzu ya P Square iri Atlanta

REBA BEAUTIFUL ONYINYE YA P SQUARE NA RICK ROSS:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages