Peter Okoye na Paul Okoye bagize itsinda rya PSquare bapfushije se nyuma y’imyaka ibiri ishize nyina ubabyara Josephine Okoye yitabye Imana.
Aba basore bavutse ari impanga babuze umubyeyi bari basigaranye, Pa Okoye , nyuma y’icyumweru bizihije isabukuru y’imyaka 33 bamaze babonye izuba.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri Nigeria rikomeje kubivuga, uyu mubyeyi yashizemo umwuka mu ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Ugushyingo 2014 nyuma yo kwitura hasi agahita ajyanwa kwa muganga mu Mujyi wa Lagos.
Amakuru yizewe aturuka ku muntu wo mu muryango wa Okoye avuga ko uyu musaza yapfuye ubwo yari mu nzira yerekeza kwa muganga akaba yari amaze igihe gito abazwe ivi ndetse bikagenda neza.
Nubwo hataramenyekana icyo uyu mubyeyi yazize, kugeza ubu abasore be Peter na Paul ntacyo barabivugaho.
Hashize imyaka ibiri aba basore babuze nyina ubabyara wapfuye tariki 11 Nyakanga 2012 azize uburwayi, kuri ubu bakaba basigaye ari impfubyi.
Peter na Paul bubatse izina mu myaka yatambutse kugeza ubu, bamaze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi nka Rick Ross, T.I, Akon n’abandi benshi.


















TANGA IGITEKEREZO