00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Square yasigiye inyota abafana b’i Lubumbashi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 October 2014 saa 09:57
Yasuwe :

Mu gitaramo gikomeye Peter na Paul Okoye bakoreye kuri stade ya Lubumbashi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye ku rubyiniro abafana batabishaka ndetse bamwe babakurikira kuri hoteli.
Nk’uko Voila Magazine yabitangaje, aba bahanzi bagize itsinda rya P Square bari bishimiwe n’abakunzi ba muzika muri Congo mu buryo bukomeye kugeza ubwo igitaramo kijya gusatira umusozo Peter na we yafashe ijambo asaba abafana guhitamo indirimbo eshatu bifuza ko babasubiriramo.
Benshi (…)

Benshi bahurije ku ndirimbo ‘Chop my money, Taste Money na Beautiful Onyinye’ ari na zo zishimiwe cyane kurusha izina muri iki gitaramo.

Nyuma y’igitaramo Paul Okoye yanditse kuri Instagram avuga ko nyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazakurikizaho Umujyi wa Dubai.

Paul Okoye ati “Mwakoze cyane Congo, Lubumbashi, ahandi tuzakurikizaho ni i Dubai! Ibitaramo bya Double Trouble tuzenguruka Isi”

Ibi bitaramo P-Square iri gukora muri iyi minsi ni mu rwego rwo kwamamaza no kurushaho kumenyekanisha album yabo nshya bise Double trouble.

Mbere y'iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol, P Square bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Mbere gato y'igitaramo
Paul Okoye ku ngomba
Peter n'impanga ye Paul imbere y'abafana i Lubumbashi
Hoteli aba bahanzi babagamo i Lubumbashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages