Mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2014 barizihiza isabukuru y’imyaka 33 bamaze babonye izuba Peter Okoye n’impanga ye Paul Okoye, bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Shekini’ imwe mu zigize album yabo ya Gatandatu.
Mbere y’amasaha make ngo umunsi wabo w’amavuko ugere, Peter na Paul bagize P Square bashishikarizaga buri mufana wabo ku Isi gushakisha amashusho y’indirimbo ‘Shekini’ bavuga ko ari impano bageneye abafana babo.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album ya gatandatu P Square iherutse gushyira hanze ikayita “Double Trouble”. Aba bahanzi bombi bavuga ko bayikoreye amashusho afasha umukunzi wese wa muzika kuyibonamo no kurushaho kuryoherwa n’umudiho wayo.
Yakozwe na produced by Vtek iyoborwa na Clarence Peters.
Incamake y’amateka ya P Square
Izi mpanga zo mu muryango wa Okoye zavutse ku itariki ya 18 Ugushyingo 1981. Bize mu ishuri gaturika rya St. Murumba College riherereye i Jos.
Ubwo bari muri iki kigo mu mwaka w’1997 binjiye mu itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Smooth Criminals aho bahawe imyitozo mu kubyina ibyo bita break dance, icyo gihe biganaga indirimbo za MC Hammer , Bobby Brown ndetse na Michael Jackson umwe mu bahanzi bakunda kurusha benshi ku Isi.
Peter na Paul bize icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Université d’Abuja mu ishami ry’icungamutungo.
Muri 2001 bitabiriye bwa mbere amarushanwa y’umuziki yahuje urubyiruko. Muri 2003 basohoye album yabo ya mbere bise ‘Last Nite’ ari nayo yabahesheje kwitabira ibihembo bya Kora Awards mu cyiciro cya « Most promising African group ».
Nyuma y’imyaka ibiri P Square yasohoye indi album bise ‘Get Squared’’ bagurisha kopi 10,000,000 ari nabyo byayihesheje kuba album y’umwaka mu bihembo bya Nigerian Music Awards 2006.
Bigaruriye umuziki wa Afurika ahagana muri 2008
Bigaranzuye benshi mu bahanzi bo muri Afurika mu mwaka wa 2008 ubwo bahatanaga mu byiciro bitanu muri MTV Africa Music Awards(meilleur groupe, meilleure prestation live, meilleur artiste R&B, meilleur clip na artiste de l’année).
Mu myaka yakurikiyeho aba bahanzi bahise bakorana ingufu mu buryo bukomeye ariko by’umwihariko ingufu z’umuziki wabo bakaba barazikomoye ku gihembo gikuru bahawe muri Kora Awards 2010 aho banahembwe miliyoni y’amadorali batangira kuyakoresha mu muziki wabo mu buryo bw’ubucuruzi.
Mu mwaka wa 2011 nibwo basinye amasezerano muri Konvict Muzik ya Akon ari nabwo basohoye album yabo ya gatanu bise The Invasion.
Bamaze gukora album esheshatu : 2003 : Last Nite (Timbuk2), 2005 : Get Squared (Square Records), 2007 : Game Over (Square Records), 2009 : Danger (Square Records), 2011 : The Invasion (Square Records) na Double Trouble bashyize hanze muri 2014.
Peter na Paul bamaze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi nka Rick Ross, T.I, Akon n’abandi benshi.
Reba Shekini Video nshya ya PSquare


















TANGA IGITEKEREZO