00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pallaso yatawe muri yombi

Yanditswe na
Kuya 7 November 2014 saa 05:50
Yasuwe :

Pius Mayanja uzwi nka Pallaso mu muziki wa Uganda yatawe muri yombi na Police ya Uganda azira gukubita umugore wa Weasel(bavukana), Samira Tumi unatwite inda y’amezi umunani kajya muri koma.
Uyu mugore waburaga iminsi mike ngo yibaruke yakubiswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ugushyingo ahita ajya muri koma. Abamukubise ngo ni itsinda ry’abasore ryari riyobowe na Pallaso, uvukana na Weasel, bombi bakaba barumuna ba Chameleone.
Nubwo Pallaso yamaganiye kure abamushinjaga (…)

Pius Mayanja uzwi nka Pallaso mu muziki wa Uganda yatawe muri yombi na Police ya Uganda azira gukubita umugore wa Weasel(bavukana), Samira Tumi unatwite inda y’amezi umunani kajya muri koma.

Uyu mugore waburaga iminsi mike ngo yibaruke yakubiswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ugushyingo ahita ajya muri koma. Abamukubise ngo ni itsinda ry’abasore ryari riyobowe na Pallaso, uvukana na Weasel, bombi bakaba barumuna ba Chameleone.

Nubwo Pallaso yamaganiye kure abamushinjaga kuyobora itsinda ry’abasore bakubise Samira, Polisi ya Uganda yaje kumuta muri yombi kugira ngo ahatwe ibibazo kuri iki cyaha akurikiranyweho.

Bigeye yatangaje ko Pallaso afunzwe nyuma y’uko na we yari yagejeje ikirego cye kuri sitasiyo ya Polisi ya Makindye arega abasore bagize itsinda avuga ko ryoherejwe n’abanzi be Radio na Weasel rikamwogeraho uburimiro azira ubusa.

Nubwo Pallaso ahakana icyaha akurikiranyweho, hari abamubonye ndetse bemeza ko yafatanyije na Jeff Kiwanuka gukubita Samira. Umwe yagize ati “Nibo bakubise uyu mugore, bamufatanyije n’abari bamurinze bose barabahondagura”

Uyu mugore akubiswe mu gihe Radio na Weasel bari muri Afurika y’Epfo bakaba bazagaruka muri Uganda mu cyumweru gitaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages