Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Papa Wemba agiye gusezerana imbere y’Imana nyuma y’igihe kigera ku myaka 44 abana n’umugore mu buryo butari ubwa gikirisitu.
Ikinyamakuru Oiel d’Afrique dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 09 Kanama 2014 aribwo Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba azasezerana na Marie Rose Luzolo «Amazone».
Papa Wemba na Marie Rose Luzolo bagiye kwemeranywa kuzabana akaramata mu buryo bwa gikristu bafitanye abana batandatu.
Uyu muhanzi unayobora orchestre Viva la Musica akaba anafatwa nk’umwami wa Rumba muri Congo yitezweho udushya mu bukwe azakorera i Kinshassa kuri uyu wa Gatandatu.
Kuva mu 1970 Papa Wemba abana na Marie Rose Luzolo, bari barasezeranye imbere y’amategeko gusa none igihe cyabo kirageze ngo bagorore umubano wabo imbere y’Imana.
Papa Wemba yavuze ko abana babo babateye ingabo mu bitugu . Ati, “Ni ugushimangira. Njye na Marie-Rose twafashe umanzuro wo kujya gusezerana mu kiliziya. Abana bacu baduteye ingufu. Hashize igihe Papa Benedigito wa XVI aduhaye umugisha , na Cardinal Monsengwo yaradusengeye. Tugiye gushiamngira umubano wacu imbere y’Imana muri Kiliziya Gatulika twigorora n’Imana”
Ubukwe bwa Papa Wemba n’umugore we, buzamara iminsi itatu. Buzabimburirwa n’umuhango wo gusezerana muri Kiliziya ya Saint-Joseph de Matongé bikomereze ahitwa Madiakoko i Matongé.
Shungu Wembadio aherutse gukorera igitaramo i Bukavu ku matariki ya 27 na 29, yari afatanyije na Viva la Musica. Ikindi gitaramo yagikoreye i Goma ku itariki ya 2 Kanama 2014.



















TANGA IGITEKEREZO