Papa Wemba, wamamaye cyane mu njyana ya rumba, aranenga imicurangire ya Fally Ipupa, uri mu bahanzi bagezweho muri Congo, avuga ko atari rumba yemewe yo muri Congo.
Papa Wemba yagize ati “ Nashimye Album ya Fally, ariko akora nk’ufite ikimashini inyuma ye kimusunika, nta n’ubwo ari kuriya Rumba yo muri Congo igomba kumera, ubundi rumba yo muri Congo ni ijwi, ijwi rigomba kujyana na gitari, byose bifite injyana, we rero nta na gitari solo akoresha”.
Urubuga AfricaHit rwandutse ko Papa Wemba abishingira ahanini ku kuba Fally Ipupa akoresha ibyuma byo mu nzu zitunganya umuziki, mu ndirimbo ze zose, bitandukanye no kuba yakoresha gitari n’ibindi biajyana na rumba yo muri kongo.
Fally Ipupa azwi mu ndirimbo nka “Bruce”, “Kobosanate”, Ndoki”, Hustler is Back” n’izindi.
Ndoki, imwe mu ndirimbo nshyashya za Fally Ipupa:



















TANGA IGITEKEREZO