Indirimbo "I've Been Thinking About You" yakozwe n’itsinda ry’Abongereza Londonbeat, yasohotse mu 1990 irakundwa by’indengakamere ndetse iri mu zayoboye umuziki w’Isi mu 1991.

"I've Been Thinking About You" yabaye iya mbere mu ndirimbo zakunzwe kuri Billboard Hot 100 muri Mata 1991, icyo gihe kandi yabaye iya kabiri mu ndirimbo zacaga ibintu icyo gihe mu Bwongereza, muri Espagne, Sweden, u Budage, u Busuwisi, Austria, u Buholandi na Australia.

Iain Stewart yabwiye IGIHE ko yafashe umwanzuro wo kuyisubiramo ubwo yari yatumiye Pastor P hanyuma iciye kuri radio barayumva bagaruka ku mateka yayo bityo bahita banzura ko yayisubiramo, ikorwa ityo.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikunze kuva nkiri muto, yarakunzwe mu gihe cyacu, nayumvaga ahantu hose ndetse no mu bindi bihugu yarakunzwe. Mu myaka mike ishize nibwo nari kumwe na Pastor P iwanjye turayumva. Ntabwo nari niteguye ko Pastor yayikunda, ‘yambwiye ko dukwiye gukora iyacu’”

Mu gusubiramo iyi ndirimbo, Iain Stewart avuga ko Pastor P yamubwiye ko ‘yaryoha bayivanzemo umudiho wa kinyafurika kugira ngo igire umwihariko’.

Ati “Twembi twakunze indirimbo ariko twifuza ko yakongerwamo ibirungo. Nizeye ko Pastor P yayihaye imbaraga zihariye. Amashusho twayafatiye i Kigali kuri Kwetu Film Institute, byari ibyishimo bisendereye, twakoreshejemo ababyinnyi bafite ubuhanga.”

Nyuma yo gusohora album ya mbere, Steward ageze kure umushinga wo gukora indi izaba iriho indirimbo nyinshi zakozwe na Producer Pastor P. Mu nshyashya ateganya gusohora vuba harimo iyo yakoranye n’abanyeshuri biga mu Burasirazuba ku ishuri rya Duha Complex School.

Yagize ati “Mfite undi mushinga niteguye gusohora, nawukoranye n’abana biga kuri Duha Complex School, ni indirimbo isakaza amahoro, turashaka kuzayifashisha mu gukusanya inkunga yo gufasha abanyeshuri ibihumbi bitatu biga kuri iri shuri. Nishimira cyane gukoresha impano yanjye nshakira abatuye Isi ibyishimo.”

Iain Steward akunze kuza mu Rwanda gusakaza ibikorwa bye bya muzika
Iain Steward akunze kuza mu Rwanda gusakaza ibikorwa bye bya muzika

Yavuze ko afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri, yanakoranye ubukwe n’Umunyarwandakazi witwa Umutesi Marie Jeanne. Yakoranye indirimbo na Samputu bayita ‘Rwandan Dream’, aherutse no gukora indi yafatanyije na Mani Martin.

Iain Stewart aheruka kuza mu Rwanda asura abatuye i Nyamata
Iain Stewart aheruka kuza mu Rwanda asura abatuye i Nyamata

Iain Stewart yasubiyemo I've Been Thinking About You