00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul wahoze muri P Square yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo mbere yo gutandukana n’impanga ye

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 7 December 2018 saa 08:05
Yasuwe :

Paul Okoye uzwi nka Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square yabanagamo n’impange ye, Peter Okoye, yatangaje ko atajya yicuza impamvu batandukanye gusa ahishura ko ari umwe mu myanzuro ikomeye yafashe mu buzima kandi imugoye.

Mu 2016 nibwo itsinda rya P Square ryari rigizwe n’abasore b’impanga (Peter na Paul), ryasenyutse burundu, buri umwe atangira urugendo rwa muzika ku giti cye.

Ni nyuma y’igihe kitari gito mu itsinda n’ubundi harimo ukutumvikana dore ko bari baranirukanye umuvandimwe wabo Jude Okoye wari ushinzwe gucunga inyungu zabo.

Ni ibintu bitashimishije abantu benshi bakundaga iri tsinda ryo muri Nigeria, ryari ryarashinze imizi ku mugabane wa Afurika mu myaka 17 bari bamaze mu muziki.

Rudeboy yagiranye ikiganiro na The Star yo muri Kenya, ahishura ko n’ubwo abantu benshi babajwe n’uko we n’impanga ye baciye ukubiri, ngo iyo bajya kumenya uko bari babanye ntibari kuba bavuga gutyo.

Ati “Abantu ntibakunda kubura abo bakundaga. Ndabizi neza ko ko buri muntu wese yifuza ko twasubirana ariko mwa bantu mwe ntimuzi ibyabaga.”

Uyu mugabo yagaragaje ko ibyabaye ku itsinda rya P Square bitari ibyo kwishimira, ariko na none aticuza, ahubwo byamusigiye isomo.

Yagize ati “Iyo ubuze uwo wakundaga urasenga Imana ikaguha imbaraga zo gukomeza. Nta kintu nshobora kwicuza. Ninicuza, nzababwira ko nicuza ko umubyeyi yapfuye. Byashoboraga kuba, cyangwa se bizaba mu gihe kizaza. Sinicuza kuko nkomeje urugendo. Nta kintu na kimwe nicuza. Mu gihe cyose ugize ikikubangamira, nibwo wiga.”

Rudeboy ufite indirimbo nshya yitwa ‘Chizoba’ bisobanuye Uburinzi bw’Imana hari bamwe bavuga ko yaba yarayikoze yerekeza ku mpanga ye Peter, gusa we avuga ko yashakaga kugaragaza ko icyaba cyose ku muntu kitabuza ubuzima gukomeza.

Yahereye kuri ibi ahishura ko mu gihe yafataga umwanzuro wo gutandukana n’impanga ye baririmbanaga, byari ibihe bigoye ku buryo yisanze yahindutse umusinzi.

Ati “Ikibyihishe inyuma, ni uko ubuzima bukomeza, uko byagenda kose. Hashize umwaka nanditse iyi ndirimbo, nari ndi mu bihe bibi, hari ibitagenda neza mu buzima bwanjye. Nibutse iby’ubusinzi ndabyuka ninjoro nsaba Imana ngo imfashe guhangana na buri kimwe. Ntacyo nigeze mvuga.”

Izi mpanga zashavuje imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika muri Afurika

Kugeza ubu aba bagabo bose bakomeje gukora kandi barakunzwe. Rudeboy uherutse mu Rwanda amaze iminsi muri Kenya yitabiriye ibitaramo bica kuri televiziyo bya Coke Studio Africa aho ari gukorana n’umuraperi Khaligraph Jones waririmbanye na Bruce Melodie umwaka ushize.

Afite indirimbo nyinshi zikunzwe nka Fire Fire, Together yakoranye na Patoranking, Reality, Nkeji Keke n’izindi zitandukanye.

Peter wavuze ko ashobora gusubirana n’impanga ye mu gihe bongeye kubahana 100%, na we ntiyicaye kuko afite indirimbo zikunzwe zirimo iyitwa Zombie yafatanyije na Simi, Ebeano, Wokie Wokie n’izindi.

Peter nyuma yo gutandukana n'impanga ye yakomeje urugendo rwa muzika yitwa Mr P
Rudeboy yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye kugeza ubwo yanywaga inzoga nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages