Mu nama izahuza Abaperezida 40 ba Afurika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibyamamare mu muziki na ruhago batumiwe na Barack Obama.
Aba bahanzi Perezida Obama yabatumiye muri iyinama kugira ngo nabo bagaragaze uruhare rwabo ku bufatanye mu by’ubukungu, umutekano n’imiyoborere myiza ijyanye na demokarasi.
Ikinyamakuru Oiel d’Afrique cyatangaje ko Perezida Barack Obama ari we wifuje ko muri aba bayobozi ba Afurika bazitabira iyi nama habonekamo n’ibyamamare kuri uyu mugabane bityo ahitamo gutumira Fally Ipupa(Congo) , Youssou Ndour(Senegal), D Banj(Nigeria) na kabuhariwe muri ruhago Yaya Toure wo muri Ivory Cost.
Iyi nama yiswe "Sommet États-Unis-Afrique (Inama ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika) izabera i Washington kuva ku itariki ya 05 Kanama kugeza kuri 06 Kanama 2014.
Perezida Obama agiye guhura n’aba Baperezida ba Afurika nyuma y’iminsi mike yakiriye itsinda ry’urubyiruko rugera kuri 500 rwa Afurika rwari rwatoranyijwe kujya muri gahunda ya Perezida Obama yitwa YALI.
Mu bayobozi ba Afurika harimo abataratumiwe , nka Perezida wa Sudani Omar el-Béchir washyiriweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha inzandiko zo kumuta muri yombi, Perezida wa Érythrée Issayas Afewerki n’uwa Zimbabwe Robert Mugabe ukiri mu bihano yafatiwe n’iki gihugu cya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO