00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pharrell Williams n’abandi bahanzi bagiye kujyana YouTube mu nkiko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 December 2014 saa 10:32
Yasuwe :

YouTube ishobora gucibwa ihazabu ingana na miliyari y’amadorali kubera indirimbo z’abahanzi 20,000 ziri kuri uru rubuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko ikinyamakuru The Independent cyabitangaje, mu bahanzi biteguye kurega uru rubuga harimo Pharrell Williams n’abandi ba nyiri izi ndirimbo 20,000 You Tube iryozwa. Ku ruhande rwa Pharrell, abunganizi n’abareberera inyungu ze ni bo batangaje ko bagiye kujya mu nkiko barengera uburenganzira bw’umuhanzi wabo mu gihe YouTube izaba yanze (…)

YouTube ishobora gucibwa ihazabu ingana na miliyari y’amadorali kubera indirimbo z’abahanzi 20,000 ziri kuri uru rubuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko ikinyamakuru The Independent cyabitangaje, mu bahanzi biteguye kurega uru rubuga harimo Pharrell Williams n’abandi ba nyiri izi ndirimbo 20,000 You Tube iryozwa. Ku ruhande rwa Pharrell, abunganizi n’abareberera inyungu ze ni bo batangaje ko bagiye kujya mu nkiko barengera uburenganzira bw’umuhanzi wabo mu gihe YouTube izaba yanze kuvanaho izi ndirimbo.

Umunyamerika Irving Azoff, umwe mu bahanga banakurikirana cyane inyungu z’abahanzi, mu izina ry’ikigo Global Music Rights gicunga uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge, yavuze ko YouTube nta burenganzira ifitiye ibi bihangano iregerwa bityo bakaba basaba ubuyobozi bwa Google ari nayo ifite uru rubuga kuzivanaho bitaba ibyo bakiyambaza inkiko.

Iki kigo Global Music Rights, cyita ku burenganzira bw’umutungo w’abahanzi barimo Pharrell Williams, The Eagles , Chris Cornell, John Lennon n’abandi.

Ku ruhande rwa Google ari nayo nyiri YouTube , yateye utwatsi ibyifuzo bya Global Music Rights ivuga ko izi ndirimbo zigomba gusibwa kuri uru rubuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages