{Marion "Suge" Knight washinze label yazamuye benshi mu bahanzi bakomeye muri Amerika ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose aryozwa icyaha cyo kwica ku bushake yabigambiriye ndetse akananiza ubutabera nkana.}

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2015 uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko nibwo yagejejwe bwa mbere mu rukiko asomerwa ibyaha aregwa. Umushinjacyaha wo mur rukiko rwa Los Angeless yagaragaje ko Marion "Suge" Knight yagonze abantu babiri n’imodoka ye ku bushake umwe ahasiga ubuzima undi akaba agikurikirwanwa n’abaganga gusa ubuzima bwe nabwo bukaba bugeze habi.

US Magazine itangaza ko Marion "Suge" Knight naramuka ahamwe n’iki cyaha ashinjwa azahanishwa igifungo cya burundu bitewe ahanini n’ibindi byaba bifitanye isano n’icyo akurikiranyweho yagiye akora mbere.

Producer Suge Knight yagonze aba bantu ku itariki ya 29 Mutarama 2015 nyuma yo kugirana amakimbirane n’abantu bataramenyekana. Ubwo aba bantu yateranye na bo amagambo bashakaga kumugirira nabi, yahise yatsa imodoka ye byihuse ashaka uburyo yabacika bimuviramo kugonga abantu babiri umwe witwa Terry Carter w’imyaka 55 yahise apfa.

James Blatt wunganira Suge Knight mu mategeko, yasobanuye ko umukiriya we yakoze iyi mpanuka bimutunguye dore ko ngo yahungaga abantu bashakaga kumugirira nabi.

Mu 1990 nibwo Knight w’imyaka 49 y’amavuko yashinze Label ya Death Row Records yafashije bikomeye abahanzi barimo Dr Dre, Tupac Shakur na Snoop Dogg.

Muri Kanama 2014, yarashwe amasasu 6 ubwo yari mu kabyiniro k’i Los Angeless, abashakaga kumwica nta n’umwe wakurikiranywe.

Mu Gushyingo 2014 yajyanwe mu butabera ashinjwa urugomo n’ubujura yakoreye gafotozi muri Beverly Hills ariko aza kugirwa umwere.

Hari ibindi byaha yagiye akora mu bihe bitandukanye birimo, ubujura bukoreshejwe imbunda, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, urugomo, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.