00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Suge Knight yatawe muri yombi azira kugonga umuntu agapfa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 January 2015 saa 09:11
Yasuwe :

Marion "Suge" Knight washinze label yazamuye benshi mu bahanzi bakomeye muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yo kugonga abantu babiri umwe akahasiga ubuzima yarangiza agatoroka.
Nk’uko AFP ibitangaza, Producer Suge Knight yagonze aba bantu ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 nyuma yo kugirana amakimbirane n’abantu bataramenyekana. Ubwo aba bantu yateranye na bo amagambo bashakaga kumugirira nabi, yahise yatsa imodoka ye byihuse ashaka uburyo yabacika bimuviramo kugonga (…)

Marion "Suge" Knight washinze label yazamuye benshi mu bahanzi bakomeye muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yo kugonga abantu babiri umwe akahasiga ubuzima yarangiza agatoroka.

Nk’uko AFP ibitangaza, Producer Suge Knight yagonze aba bantu ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 nyuma yo kugirana amakimbirane n’abantu bataramenyekana. Ubwo aba bantu yateranye na bo amagambo bashakaga kumugirira nabi, yahise yatsa imodoka ye byihuse ashaka uburyo yabacika bimuviramo kugonga abantu babiri umwe ahasiga ubuzima.

Kuwa Gatanu tariki ya 30 Mutarama Suge Knight yishyikirije Polisi muri West Hollywood i Los Angeles anatangira guhatwa ibibazo ku cyaha akurikiranyweho cyo kugonga ku bushake agahitana umuntu yarangiza akanatoroka.

Abo Suge Knight yagonze bahise bajyanwa mu bitaro, umwe yapfuye akigera mu maboko y’abaganga undi we aracyakurikiranwa.

Umuyobozi wa Polisi muri West Hollywood, Lt John Corina yemeje ko imodoka yagonze aba bantu yari itwawe na Suge Knight ndetse yatangiye gukurikiranwa ku byaha ashinjwa.

James Blatt wunganira Suge Knight mu mategeko, yasobanuye ko umukiriya we yakoze iyi mpanuka bimutunguye dore ko ngo yahungaga abantu bashakaga kumugirira nabi.

yagize ati “Yari agiye kurirwa nabi n’abantu babiri, ubwo yageragezaga kubahunga yagonze abandi bantu babiri. Yari mu modoka ye ashaka gukiza amagara ye”

Mu 1990 nibwo Knight w’imyaka 49 y’amavuko yashinze Label ya Death Row Records yafashije bikomeye abahanzi barimo Dr Dre, Tupac Shakur na Snoop Dogg.

Muri Kanama 2014, yarashwe amasasu 6 ubwo yari mu kabyiniro k’i Los Angeless, abashakaga kumwica nta n’umwe wakurikiranywe.

Mu Gushyingo 2014 yajyanwe mu butabera ashinjwa urugomo n’ubujura yakoreye gafotozi muri Beverly Hills ariko aza kugirwa umwere.

Iki cyaha nikimuhama yafungwa imyaka 30 hanashingiwe ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo akurikiranyweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages