00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Professor Jay mu rukiko , Diamond mu bamuburanira

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2014 saa 01:26
Yasuwe :

Mu mashusho y’indirimbo ‘Kipi Sijasikia’, Professor Jay agaragara yambaye amapingu ajyanwa mu rukiko aho aba aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye muri Tanzania ndetse umuhanzi Diamond akaba ari we umwunganira mu mategeko igihe aburana.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru Tariki ya 13 Nyakanga 2014 nibwo Professor Jay yafashe amashusho y’iyi ndirimbo ye mu gikorwa cyabereye ahitwa Sinza mu mujyi wa Dar Es Salaam. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ajyanwa mu rukiko, Diamond (…)

Mu mashusho y’indirimbo ‘Kipi Sijasikia’, Professor Jay agaragara yambaye amapingu ajyanwa mu rukiko aho aba aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye muri Tanzania ndetse umuhanzi Diamond akaba ari we umwunganira mu mategeko igihe aburana.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru Tariki ya 13 Nyakanga 2014 nibwo Professor Jay yafashe amashusho y’iyi ndirimbo ye mu gikorwa cyabereye ahitwa Sinza mu mujyi wa Dar Es Salaam. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ajyanwa mu rukiko, Diamond banayiririmbanye akaba ari umwe mu bamwunganira mu bijyanye n’amategeko.

Professor Jay ni gutya azagaragara muri iyi ndirimbo

Joseph Haule ’Professor Jay’ kandi ajya mu rukiko aherekejwe n’ibyamamare muri sinema no mu muziki harimo nka Dj Choka, Producer P-Funk Majani, Jini Kaburi, Kulwa Kikumba ’Dude’ umwe mu bakinnyi bakomeye muri Sinema ya Tanzania n’abandi batandukanye.

Mbera gato yo kwinjira mu rukiko
Diamond na P Funk biga ku kirego cy'uwo bunganira. Ni mu ifatwa ry'amashusho
P Funk mu bunganira Professor Jay
Producer P-Funk na Diamond bareba agace gato k'amashusho bari bamaze gufatwa
Professor Jay na P-Funk
Diamond mu ifatwa ry'amashusho 'Kipi Sijasikia'
Dude , umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema ya Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages