Professor Jay ni umuraperi akaba amaze n’imyaka ibiri yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite uhagarariye agace ka w’agace ka Mikumi ko mu Ntara ya Morogoro, ari na ko yavukiyemo.
Uyu muririmbyi yasenyewe inzu mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2017. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abayishenye nta tegeko na rimwe cyangwa umwanzuro w’urukiko bagendeyeho bamusenyera.
Professor Jay yanditse anenga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Magufuli bwahengereye yagiye gusura abaturage bugahirika inzu ye kuko ngo yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko ndetse yari ibangamiye imihanda.
Yasobanuye ko abaturanyi be ari bo bamuhamagaye kuri telefone bamumenyesha ko ‘hari itsinda ry’abantu binjiye mu rugo rwe batangira gusenya inzu’. Professor Jay wari umaze amezi abiri arushinze yahamije ko nta kintu na kimwe yaramuye mu byari mu nzu yashyizwe hasi.
Yongeyeho ati “Ejo nari nagiye muri Mikumi mu kazi, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nakiriye amakuru yambwiraga ko abantu bo muri Tanroads[Tanzania National Roads Agency] baje iwanjye bafite imodoka ebyiri za tingatinga ndetse n’imodoka ebyiri zarimo abapolisi bafite imbunda. Nabwiwe ko bashenye inzu yanjye ariko ntabwo nigeze mbimenyeshwa cyangwa ngo mbone umwanzuro w’urukiko rushimangira ko iyo nzu yasenywa.”
Professor Jay yavuze ko inzu ye yasenywe yamubabaje cyane ariko akizera ko Imana yo irenganura abarenganyijwe ko ‘izamuha ibindi byinshi. Ati “Iki ni kimwe mu bizamini byo kuri iyi si. Nabyakiriye kandi nizeye ko Imana imfiteho indi migambi mu gihe kizaza.Nabyakiriye kandi nizeye ko nzatsinda.”
Inzu ya Professor Jay isenywe nyuma y’igihe gito arushinganye n’umukunzi we Grace, bakoze ubukwe tariki ya 8 Nyakanga 2017. Aba bombi basezeraniye muri Kiliziya ya Mutagatifu Yozefu mu Mujyi wa Dar es Salaam ndetse ibirori byabo byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO