Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi be, kuri uyu wa 14 Nzeri 013, muri Quelque Part Bar &Resto iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura, hazabera igitaramo cyo kwibuka umuraperi Tupac Shakur.
Aganira na IGIHE, David uzwi cyane ku izina rya Caguwa, umwe mu bagize uruhare mu itegurwary’iki gitaramo yavuze ko kuri we ari inshingano kwibuka uyu muhanzi wapfuye mu 1996 arashwe.
Caguwa yavuze kandi ko atari ubwambere akora igitaramo nk’iki ku buryo yifuza ko byaba umuco.
Yagize ati “Mbifata nk’inshingano kuri njye, kandi nsanzwe mbikora, buri mwaka ngomba kwibuka 2Pac”.
Muri iki gitaramo biteganijwe ko hazaba harimo abahanzi nyarwanda bakunzwe biganjemo abasanzwe bakunda uyu muraperi.
Hazanasobanurwa amwe mu mateka y’uyu muraperi wakunzwe cyane.



















TANGA IGITEKEREZO