00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rabadaba mu rukundo na Esther wataye ibaba muri Big Brother

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 November 2014 saa 08:35
Yasuwe :

Nyuma y’amezi agera kuri atatu Faisal Seguya uzwi ku izina rya Rabadaba asenzwe n’umugore we, kuri ubu ari mu rukundo na Esther Akankwasa wahagarariye Uganda muri Big Brother Africa akavugisha benshi kubera amafuti n’ibintu bidasanzwe yakoraga.
Bigeye itangaza ko Rabadaba atagishingura ikirenge aho uyu mukunzi we mushya Esther atuye kuva yava muri Afurika y’Epfo ari na ho Big Brother yaberaga. Biranavugwa kandi ko baba basigaye babana mu nzu kuva uyu mukobwa yava muri Big Brother. Esther (…)

Nyuma y’amezi agera kuri atatu Faisal Seguya uzwi ku izina rya Rabadaba asenzwe n’umugore we, kuri ubu ari mu rukundo na Esther Akankwasa wahagarariye Uganda muri Big Brother Africa akavugisha benshi kubera amafuti n’ibintu bidasanzwe yakoraga.

Bigeye itangaza ko Rabadaba atagishingura ikirenge aho uyu mukunzi we mushya Esther atuye kuva yava muri Afurika y’Epfo ari na ho Big Brother yaberaga. Biranavugwa kandi ko baba basigaye babana mu nzu kuva uyu mukobwa yava muri Big Brother.

Rabadaba yari yaje kwakira Esther ubwo yari avuye muri Big Brother

Esther yatangaje ko yatewe agahinda n’ibyabaye kuri Rabadaba nyuma yo kwirukananwa n’umugore we ndetse akamburwa uburenganzira ku bana yabyaye bityo ahita afata icyemezo cyo kumuhoza amarira ndetse akanamuba hafi mu burwayi bwe dore ko aherutse gukora impanuka yari igiye kumutwara akaguru.

Ubucuti bwa Rabadaba na Esther bushobora kuba bwari buhari kuva na mbere gusa nta gihamya cyari gihari ariko bitewe n’uko Esther yahoraga amuratira bagenzi be igihe yari muri Big Brother n’amagambo yabwiye itangazamakuru rya Uganda ashimagiza uyu muhanzi byabaye ikimenyetso cyerekana ko urukundo rwabo rumaze igihe rushinze imizi.

Kuri ubu Rabadaba yarimutse ava Namugongo aho yabanaga na nyina ajya gutura Muyenga ari naho Esther aba.

Rabadaba asigaye agendera mu mbago

Nyuma y’igihe kigera ku mezi atatu Rabadaba atandukanye n’umugore we Sheila Ferguson wanamwambuye uburenganzira ku bana babyaranye yari asigaye yarabaye inshuti n’akabari ndetse mu muziki atangiye kugenda acika intege kubera uburyo ubuzima bwe bwasaritswe n’ibiyobyabwenge muri iyi minsi.

Esther uje kwibagiza Rabadaba ibihe bibi yanyuzemo , yatandukanye n’umugabo w’Umudage banatandukanye amuriye myinshi mu mitungo ye.

Uyu mukobwa kandi ubwo yari muri Big Brother Africa, ubwe yeruriye bagenzi be ko yikinisha cyane kubarusha, ngo byibuze inshuro eshatu mu Cyumweru ni zo nke abikora.Uyu mukobwa yaje kuza ku isonga mu kunywa itabi n’inzoga ku rwego rwo hejuru kurusha abandi muri Big Brother Africa.

Esther yiyeguriye Rabadaba mu rukundo nyuma y'iminsi mike atandukanye n'Umudage yanariye imitungo myinshi

Bidaciye kabiri yahise yerekwa umuryango benshi mu Banyagihugu bamurwanyaga kubera amakosa ye bavugije impundu, abagabo barivuga ku bw’uko Esther asezerewe nyamara yari ahagarariye ishema rya Uganda. Mu barwanyije Esther ubwo yari muri BBA, ku isonga haza umuhanzi Bebe Cool, ari na we bahanganye mu guterana amagambo muri iyi minsi muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages